Mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi no kwirinda gutumiza imiti n’inkingo bituruka mu mahanga igihugu cya Alijeriya cyatangije gahunda yo guteza imbere urwego rw’inganda zikora imiti n’inkingo muri icyo gihugu . Nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique “Icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’ibicurane kizashyirwa ahagaragara muri Nyakanga 2024”.
Iki kibazo cyagaragaye cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid 19, leta ya Alijeriya ivuga ko icyifuzo cyayo atari ugukora serum gusa, ahubwo no gukora ibikoresho fatizo bikenewe , ibi bizashimangira umutekano w’ubuzima bw’abaturage mu gihugu no kuzamura inganda z’imiti muri Algeria.
Iki gikorwa nigitangira, bizagabanya kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira ifite agaciro ka miliyaridi 36 zamadinar akoreshwa muri icyo gihugu, mu itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024.
Muri rusange, Alijeriya ivuga ko gukora ibyo bikoresho byose fatizo bizagabanya umushinga w’ibicuruzwa leta yatumizaga mu mahanga.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo