Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yahaye Miliyoni 1 Frw n’ibikoresho by’ishuri abagore ba Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly, nyuma y’uko ayabemereye mu gitaramo cya Platini P.
Ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw n’ibikoresho by’ishuri abiha abagore ba Jay Polly nk’uko yari yarabyiyemeje.
Alliah Cool yavuze ko yatinze gushyikiriza aba bagore amafaranga bitewe na gahunda yahise ajyamo muri Tanzania no mu bindi bihugu zatumye atabasha kuyabashyikiriza ku gihe bari bavuganye.
Uyu mukinnyi wa filime akomeza avuga ko nyuma y’aya mafaranga yatanze azakomeza kwita ku bana ba Jay Polly, kuko uyu muraperi amwibuka cyane, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ye.
Nirere Afsa uzwi nka Fifi akaba ari umugore Mukuru wa Jay Polly, yishimiye aya mafaranga bahawe na Alliah Cool. Ati "Ni igikorwa cyiza kandi cy’urukundo, kuba yaratekereje ku bana bacu ni ukuri n’iby’agaciro cyane."
Umugore muto, Mbabazi Sharifa, yavuze ko ashima Imana yashoboje Alliah Cool gusohoza isezerano.
Tanga igitekerezo