Ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, Leta zunze ubumwe z’Amerika zifatanyije n’Ubwongereza bafatiye ibihano bishya Irani, nyuma yo kurasa urufaya rwa misile na “drones” kuri Isiraheli.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 13 Mata 2024 nibwo Irani yagabye ibitero bya misile na “drones” kuri Isiraheli.
Nyuma y’uko igabye ibi bitero kuri Isiraheli, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza bahise bayifatira ibihano bishya byiyongera ku bindi isanganwe.
Ibi bihano birareba abayobozi 16 bo mu nzego za gisirikare na guverinoma, n’ibigo bitandatu bifite uruhare mu gukora misile na “drones.”
Amerika n’Ubwongereza kandi bahannye n’ibindi bigo bitatu by’amashami ya sosiyete ikora imodoka yitwa “Bahman Group.” Aho bayirega ko ifatanya n’igisirikare cya Irani n’ibindi bigo nabyo bimaze imyaka mu bihano.
Si ibyo gusa ahubwo Irani yabujijwe kugura mu mahanga ibikoresho byose by’ikoranabuhanga.
Ibihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi nabyo byashyize ibihano kuri Irani, cyane cyane ku birebana n’uburyo yohereza misile na “drones” mu mitwe ikoresha muri Gaza, Yemeni na Libani. Iyi mitwe ni Hamas, Houthi, na Hezbollah.
Ubulayi nabwo bwakajije ibindi bihano byari bisanzweho kuri Irani.
Abanyabulayi na Amerika barega Irani guha Uburusiya misile na “drones” nyinshi kugirango bubashe gukomeza intambara bwagabye kuri Ukraine mu myaka yashize.
Kuva revolisiyo Kisilamu ibaye muri Irani, ingoma y’umwami w’abami irahirima, mu 1979, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Ubulayi, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bafatiye Irani ibihano bitabarika.
Irani iregwa ibirego bigera kuri 400, gusa nubwo bimeze gutyo ntibiyibuza gukomeza kugurisha peteroli yayo mu mahanga, gukora misile (zirimo n”izirasa kure cyane), no gukomeza gahunda yayo na “nikereyeri”, itangirira mu bikorwa byo kuyungurura ubutare bwa “uranium.”
Tanga igitekerezo