Abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Afurika y’uburengerazuba bafashe bunyago abantu barimo n’Abanyamerika bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abafatiwe ibihano ni abayobozi b’ishami ry’umutwe al Qaeda ryitwa Jama’at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM), n’intagondwa z’Abayisilamu zo mu mutwe wa Al-Mourabitoun.
Ibyo bihano ngo bigamije guca intege no guhana abafungira Abanyamerika mu bihugu byabo, nkuko byemezwa na leta ya Amerika.
Mu myaka ishize, ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba byokamwe n’umutekano muke uterwa n’abarwanyi ba kiyisilamu bashinze ibirindiro muri Mali kuva mu mwaka wa 2012, bakwira mu karere ka Sahel kose n’ubwo amahanga yagumye gushyirwaho ingufu za gisirikare kubarwanya ndetse zitwara akayabo.
Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken yemeje ko ministeri y’imali y’Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b’imitwe ya Jama’at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM), na Al-Mourabitoun.
Hagati aho ministeri y’imali yafatiye ibihano abakuru b’iyo mitwe babiri bari muri Mali na Burkina Faso.
Muri bo hari umwe wahagarikiye ifungwa ry’umuturage w’Amerika.
Icyo cyemezo cyafashwe ejo kuwa kabiri kirimo gufatira imitungo yabo iri muri Amerika no kubuza Abanyamerika gukorana na bo.
Tanga igitekerezo