
Abahanga mu mirire bavuga ko hari amafunguro umuntu ashobora gufata nijoro agiye kuryama, ariko ngo hari n’andi yakwirinda kuko agira ingaruka ku buzima.Muri ayo harimo ,,
1.Ibikomoka ku nyama
Harimo nka Sosiso (Saucisson), pâté, kimwe n’amafiriti (chips) n’ibindi nka byo kubera ko biba bifite amavuta menshi bigasaba umubiri gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo igogorwa rikorwe neza, bityo umuntu ntasiznire neza.
2.Ibiryo birimo ibirungo byinshi (Les plats épicés)
Amafunguro arimo ibirungo si byiza kuyafata nijoro kubera ko atera uburibwe mu gifu ndetse no gutumba (kubyimba inda/ballonnements), bigatuma umuntu arara nabi. Ikindi kandi bitera umubiri ubushyuhe na byo bigatuma umuntu adasinzira neza.
3. Ibintu bikonje cyane
Ibintu bikonje cyane kandi biryohereye bikangura ubwonko bigatuma umubiri usa n’ufite imbaraga zo gukomeza gukora bityo umuntu akabura ibitotsi. Ibi birmo nka za Gato (Gateaux), kimwe n’imigati y’isukari.
4. Inyanya n’izindi mboga zimwe na zimwe
Imboga zimwe na zimwe nk’inyanya si byiza kuzirya nijoro kuko zirekura umusemburo wa tyramine, ituma hakorwa undi witwa noradrenaline ugira ingaruka ku igogora ukanatuma ubwonko bukora cyane, bityo ibitotsi bikabura.
Ni kimwe n’imboga zizwi nk’ibibiringanya (ziri mu bwoko bw’intoryi ariko binini bifite ibara rijya gusa na mauve) zikize cyane kuri nicotine ikangura umubiri.
5. Inyama zitukura
Impamvu atari byiza kurya inyama zitukura nijoro, ni uko zikungahaye kuri za poroteyine (proteins) zigora igogora.
Ibi rero bituma habaho gushikagurika mu gihe umuntu asinziriye, agacikirizamo ibitotsi bigatuma abyukana umunaniro.
Mu mwanya wazo, nijoro umuntu yafata andi mafunguro arimo poroteyine zoroshye nk’inyama z’inkoko, dendo cyangwa yawurute (yaourt).
Tanga igitekerezo