Mu Rwanda usanga abakobwa iyo bakuze, bivuze kugira imyaka 18, aba yemerewe kujya mu rukundo nubwo hari nabarujyamo mbere gato yiyo myaka. Ugasanga bakundana na basore bari mu kigero kimwe cyangwa babaruta ho gato, igikomeje gutera urujijo nuko usanga abo bakundana atari bo bashakana ahubwo bagahitamo kwibanira n’abagabo bakuze cyane. Ibi biterwa niki?
Abantu batandukanye bemeza ko impamvu nyamukuru ari uko ngo abagabo bakuze baba barakoreye ifaranga rihagije bityo bigatuma baba kobwa babahitamo mu rwego rwo kurengera ejo hazaza habo, naho abasore bo baba bakishakisha bikagora abakobwa kubihanganira cyangwa gutegereza.
Hari kandi n’abahamya ko abagabo bakuze bigwije ho ibitekerezo bizima bishobora kubaka urugo rugakomera, ari nayo mpamvu bamwe biyemeza gushakana n’abagabo bapfakaye ngo kuko bene abo baba bafite ubunararibonye mu kubaka no kuyobora urugo. Ariko na none kurundi ruhande hari abagereranya abo bakobwa nkabanebwe batinya gukura amaboko mu mufuka ngo bakore bafatanyije n’abakunzi babo kuburyo batera imbere bakagera ku bushobozi buhambaye.
Gusa hari n’abantu bavuga ko bigira ingaruka zikomeye zirimo kuba umugabo ukuze agera igihe ibyo kwita ku mugore no ku rugo ntabihe umwanya mu gihe umugore we aribwo ageze mu gihe cya nyacyo cyo kubikenera
Aha ariko abagabo nabo batangaza ko gushaka umugore witeguye kumwereka urukundo nta kamaro kuko ngo ku mugore, umugabo nuwagwije kumufuka.
Ibi bivugwa si mu Rwanda gusa biba, kuko no mu bihugu byinshi hari aho usanga hari n’aho umugore ashobora kuba ariwe uruta umugabo ndetse n’abagore b’abapfakazi bakaba bashobora gushakana n’abasore bakiri bato gusa ibi mu Rwanda ntibikunze kubaho.
Wowe ubibona ute?
4 Ibitekerezo
zogeye Kuwa 29/05/20
prezida wubufaransa ni muto kumugore we ndumva amurutaho imyaka 28
Subiza ⇾jean paul Kuwa 03/12/20
mwiriwe neza? kubijyanye niki kibazo mbona muri rusange abakobwa bashakana na bagabo bakuze kubara ko no miterere y’igitsina gore bagira intege nkeya bityo bagakunda ubuzima bworoshye ubuzima butuma batekereza cyane ntago bawemera ibyo bigatuma bakunda cyane cyane abagabo bakuze kuko baba barakoze bafite aho bigejeje bijyanye nubukungu, cyane ko miterere yumugabo hari imyaka ageramo umugabo agakenera kubaho neza adakoresheje imbaraga nkambere, murakoze.
Subiza ⇾HABIMANA Kuwa 26/03/22
UKO NIKO NIKO KURI UMUGABO UKUZE NTAMIKINO ABA AKIRIMO ABA YIBAZA KURI EJO HAZAZA KURUTA ABASOLE
Subiza ⇾Ndagijimana Josue Kuwa 21/11/22
Nukuri kuko usaga beci bakurikira amafaraga
Subiza ⇾Tanga igitekerezo