Visi perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo, niwe watoranyijwe n’ishyaka UPRONA kugirango azaribere umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Gicurasi.
Bwana Gaston Sindimwo yatorewe kuri uyu wa Gatandatu muri Kongere idasanzwe y’ishyaka UPRONA yabereye muri Zone Ngagara, Komini Ntahangwa, mu Mujyi wa Bujumbura.
Nk’uko byatangajwe na Perezida w’iri shyaka, Abel Gashatsi, ngo ibi byasaga nko kuzuza umuhango kuko umukandida yari yaratowe mbere y’iyi kongere. Ati: “Komite Nshingwabikorwa y’ishyaka yacu yateranye mu muhezo ejo (kuwa Gatanu) kandi yahisemo uzaduhagararira”
Imbere y’imbaga y’abayoboke ba UPRONA, Sindimwo wabashije kuguma mu mwanya we wa visi Perezida kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi mu 2005, yasezeranyije ko azakora impinduka naramuka agiye ku butegetsi nk’uko tubikesha SOSMediasBurundi.
Ati: “Nari imbere muri iyi ‘systeme’ ya politiki nzi ibyuho byose, numva ukutishima kw’Abarundi. Ngiye kuvugurura byose kuko iyi systeme idakora, kuva ku mibereho myiza y’abaturage kugera kuri politiki unyuze mu rwego rw’ubukungu.”
Yakomeje yizeza ko azakomeza politiki yo guha ubuvuzi ku buntu abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu, ndetse no kuzongerera umushahara w’abakozi bal eta ho 75%.
Yatangaje kandi ko azanavugurura Komisiyo ishinzwe ukuri no kwunga Abarundi mu rwego rwo kubaka u Burundi bwiyunze ubwabwo butarangwamo amacakubiri ashingiye ku moko. Byose ariko naramuka atorewe kuyobora u Burundi.
Ishyaka UPRONA rimwe mu yakomeye kandi rikuze kurusha andi mu Burundi ritoye umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu rikurikiranye na CNDD-FDD, iri ku butegetsi, nayo yatoye ku Cyumweru gishize, uwari Umunyamabanga Mukuru wayo, Evariste Ndayishimiye, ngo azaribere umukandida asimbuye Pierre Nkurunziza uri ku butegetsi kuva mu 2005.
Tanga igitekerezo