
Ishuri CECLA (Centre d’Encadrement des Candidats Libres Adultes) ryatangiye kwigisha indimi na siyansi abakandida bigenga (candidats libres) bifuza gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Iri shuri kandi ribifashijwemo n’abarimu b’inararibonye, rihugura n’abandi bose babyifuza bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mashami ya: LFK, LKK, MEG na MCB.
CECLA yigisha guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro kandi ifasha abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye, tukabasubiriramo neza amasomo bize ku ishuri, bazakora mu kizamini cya Leta.
Wifuza kwiga, wasanga CECLA mu nyubako z’amashuri abanza z’umusigiti wo mu Biryogo, hafi ya ONATRACOM cyangwa RITCO, cyangwa se ugahamagara kuri telefone zigendanwa zikurikira: 0788 849 752 na 0788 459 562. Murakaza neza!
2 Ibitekerezo
BANZUBAZE Amani Kuwa 03/11/22
Muze twige dushobore guhangana n’ejo hazaza. Barimu bacu, amasomo atangwa mu yihe minsi, mu yahe masaha?
Subiza ⇾Ha Kuwa 06/11/22
Nsubize Banzubaze. Amasomo azajya atangwa kuva ku wa mbere kugeza kuwa gatanu guhera 17h30 kugeza 20h30. Naho muri week end atangire 8h00 asoze 12h00
Subiza ⇾Tanga igitekerezo