Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agiye kujuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we kuri uyu wa Gatanu, itariki 08 Ugushyingo.
Bosco Ntaganda, wari warahimbwe “Terminator”, kuri uyu wa Kane ushize nibwo yakatiwe igihano kiruta ibindi mu bimaze gutangwa na CPI nyuma yo kumuhamya muri Nyakanga, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu burasirazuba bwa Congo hagati ya 2002 na 2003.
Stéphane Bourgon wunganira Bosco Ntaganda yavuze ko bagiye kujuririra iki gihano bitarenze mu minsi 30 nk’uko biteganywa n’amategeko.
Uyu yakomeje agira ati: “Bosco Ntaganda ameze neza kandi aracyakomeye. Yihaye amahoro.”
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iributsa ko Ntaganda w’imyaka 46 yari yanajuririye muri Nyakanga ibyaha 18 , birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, no kuvana abaturage mu byabo.
Abacamanza bakaba mu rubanza baragaragaje uruhare rwa Ntaganda mu byaha byakozwe n’ingabo ze, mu mutwe wa FPLC, hagati ya 2002 na 2003 muri Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo.
Tanga igitekerezo