Depite Ndagijimana Léonard yagaragaje ko adashyigikiye ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bakomeza guterwa inshinge no guhabwa imiti, kuko ngo ari uburyo bwo kwita ku buzima bwabo butakigezweho.
Yabigaragarije Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023 ubwo yakiraga raporo y’isesengura ya komisiyo ishinzwe imibereho ku kibazo by’abafite ubumuga.
Uyu mudepite yagize ati: “Mu bihugu byateye imbere, nta bantu bakivurisha abantu imiti, ntabwo babajomba ibishinge cyangwa ngo babahe imiti, abantu bafite indwara zo mu mutwe bakunze gushaka ahantu hafite biodiversité yo ku rwego rushimishije, ushobora gusanga hari utunyoni, hari indabo, ibintu bibarangaza ku buryo umuntu ava muri system yari arimo, akaza muri system nshya.”
Depite Ndagijimana yakomeje agira ati: "Tuve muri analog, tujye muri digital, ntabwo mu bihugu bikomeye ntabwo babavuza kubatera ibishinge. Uragenda, ukamushyira ahantu, we le monde arimo imugarura muri situation yagombye kubamo. Twagombye gutangira gutekereza ku buvuzi bushya bw’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, cyane cyane abantu bakuze. Imiti burya na bwo ni uburozi, ntabwo aba ari ikintu kigirira umuntu akamaro."
Umuyobozi w’iyi komisiyo, Uwamariya Odette, yasubije ko gahunda yo gutera ubusitani bufasha aba bantu yatangiye. Ati: "Ababishinzwe twe tuganira na bo kenshi, twazaganira na bo. Ariko nkeka ko hari n’aho byagiye bitangira, cyane cyane nko kuri ibi bitaro bifasha abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, usanga n’ikintu cyo kwita ku busitani n’aho bakirira abantu bacyitaho. Tunaganira na MINISANTE batubwiye ko Kinyinya batangiye gushyiraho ubwo busitani, ni igitekerezo cyiza."
5 Ibitekerezo
Jean Muhimanyi Kuwa 17/10/23
Ndifuza kuvuga kubyo Depite Ndagijimana yavuze kubyerekeranye nimiti ikoreshwa ku ndwara zo mu mutwe.
Subiza ⇾Ndashaka kubivugaho nkumuntu ukora mu buvuzi bwindwara zo mu mutwe, mu gihugu cyateye imbere (UK), nkumuntu ufite ubumenyi ninararibonye murubwo buvuzi.
Imiti iterwa mu nshinge avuga ko ikwiriye gucibwa, ko itagikoreshwa mu bihugu byateye imbere (numva atekereza ko nu Rwanda ruri muribyo bihugu), niyihe? Ashobora kuyivuga akavuga naho yaciwe? Ese ni Aripiprazole? Ni Risperidone Constat? Ni Zuclopenthixol? Ni Haroperidol?... Iyo yose nanditse hano ko mbona tuyikoresha muri UK? Nonese niba umurwayi uri kuyindi miti usanze atayifata nkuko bikwiye, bikamuviramo kutoroherwa ngo asubire mubuzima busanzwe, wamubuza uwuhe muti?
Icyo nasaba Depite Ndagijimana nukudafata imyanzuro mubintu atazi neza kuko byagira ingaruka zikomeye kuri rubanda.
Augustin Kuwa 17/10/23
Igitekerezo cya DR Ndagijimana ni cyiza kandi ni Inama atanze ntekerezako mu Rwanda hari abahanga benshi babyigaho bakareba ishyirwa mu bikorwa byabyo ariko ntawa gisubiza inyuma nanone kando ntekerezako uburyo bwo kuvura umurwayi bushingira ku rwego uburwayibwe bugezeho ( njye ndi umufundi ntabumenyi bwinshi mbifiteho
Subiza ⇾)
Innocent Kuwa 17/10/23
Ibi bitwereka ko abadepite bacu nta kigenda, ubwenge ni hafi ya ntabwo.
Subiza ⇾Kataliko souda Kuwa 17/10/23
Ce Monsieur Léo, c’est l’ancien préfet des études au GS de Rilima, avant la chute de l’avion ya cya Gishenzi?
Subiza ⇾Il disait qu’il est chimiste bien formé en Russie! Mais que fait-il vraiment au parlement?
Ses concepts sur les fertilisants du sol peuvent être recommandés , mais s’ agissant de la pharmacocinétique des psychotropes , ça dépasse très largement ses connaissances fondamentales et pratiques. Il vaux mieux de se taire au lieu de relater n’importe quoi!
Bwiza Kuwa 18/10/23
Njye mbona abadepite bakwiye kujya babanza bagashaka amakuru mbere yo gutanga ku bitekerezo. Ntabwo waba warize wenda kwigisha (ni urugero) maze ngo wumve ikintu cyo mu buzima/mu bwubatsi... ugifatire hejuru utabanje gushaka n’amakuru then uzavuge ngo uri kuvuganira rubanda.
NTAMAKURU AFITE PE
Subiza ⇾Kadi gutanga igitekerezo ku kintu udafiteho amakuru si byiza.
Tanga igitekerezo