
Kurya amafi ni ingenzi mu mibereho ya muntu bitewe n’uko aba akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye,gusa ku mugore utwite ni akarusho ariko bimusaba kwitenda mu gihe agiye kuyirya.
Impamvu umugore utwite agomba kwitonda mu gihe agiye kuyirya, agomba kuzirikana ko amafi amwe abamo mercury nyinshi bityo mbere yo kuyakoresha agomba kubanza kumenya irimo uko ingana.
Impamvu n’uko iki kinyabutabire cya Mercury usanga gishobora kwangiza ubwongo bw’umwana uri munda bikaba byamuviramo kutumva cyangwa ngo arebe neza.Amafi yo mu nyanja aba arimo umunyu mwinshi niyo mpamvu atari meza ku bantu bamwe barwaye indwara zibabuza kurya umunyu. Mu kuyateka kandi witondera umunyu wongeramo kuko hari n’igihe bigusaba kumena amazi ya mbere kubera umunyu mwinshi.
Uretse kuba amafi agira akamaro kanini, n’inyama zisanzwe usanga zose zihuriraho ni poroteyine zibamo. Poroteyine umubiri wacu uzihinduramo ingufu ukoresha buri munsi.Muri rusange dukenera poroteyine mu buryo butangana bitewe n’imyaka, akazi, igitsina. Ariko muri macye abakobwa n abagore bakenera 46g abahungu b’ingimbi bagakenera 52g, abagabo 56g naho abana bato bo bakenera hagati ya 19g na 34g, bose babikenera ku munsi.
Intungamubiri dusangamo ziranyuranye kandi ni nyinshi. Mu byo mu nyanja habonekamo ibinure bya omega-3 harimo DHA EPA, poroteyine, selenium, vitamini A na B zinyuranye na vitamini D. Mu nyama zo ku matungo ho tubonamo poroteyine, vitamini A, B zinyuranye, vitamini D hamwe n’imyunyungugu nka zinc, magnesium n’ubutare.
Tanga igitekerezo