Urukiko rw’ubujurire rwa Paris ku itariki 15 Mutarama ruzongera gusuzuma ubusabe bw’imiryango itegamiye kuri leta yajuririye ihagarikwa burundu ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, muri Mata 1994, nk’uko amakuru yavuye mu bucamanza bw’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu ushize yavugaga.
Kuwa 21 Ukuboza 2018, nyuma y’imyaka isaga 24 ihanurwa ry’indege ribaye, nibwo abacamanza b’Abafaransa, Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, batangaje ko bahagaritse burundu iperereza bakoraga kubera kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.
Kuwa 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarashwe ibisasu bya missiles 2 ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege ya Kigali, hakurikiraho gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari umaze igihe utegurwa.
Urubuga Ouest-France dUkesha iyi nkuru ruravuga ko mu Bufaransa iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege ryatangiye mu 1998, nyuma y’ikirego cy’imiryango y’abapilote b’Abafaransa bari batwaye iyi ndege byavugwaga ko yahanuwe n’ingabo za FPR yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana.
Ibi ariko byanyomojwe muri raporo y’impuguke mu bijyanye n’iraswa rya za missiles yo mu 2012, aho abayikoze bageze aho indege yaguye bakagaragaza ko ibisasu byayirashe byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari kikiri mu maboko y’izahoze ari ingabo z’u Rwanda, EX-FAR.
Hagendewe kuri ibi, basanze bishoboka ko Habyarimana yaba yarishwe n’intagondwa z’Abahutu zo ku ruhande rwe zitifuzaga gusangira ubutegetsi n’Abatutsi dore ko muri icyo gihe amasezerano yo gusangira ubutegetsi yari arimbanyije.
Imiryango itegamiye kuri leta isaba isubukurwa ry’iyi dosiye yo iravuga ko yiteze ko ubutabera bw’u Bufaransa buzarenga imbogamizi za politiki na dipolomasi zakomeje kwigaragaza muri iyi dosiye binyuze mu gushyira igitutu ku batangabuhamya ndetse bikaba intandaro yo kubura kwa bamwe nk’uko bitangazwa na Me Phiippe Meilhac wunganira Agatha Kanziga, umupfakazi wa Juvenal Habyarimana.
Uyu yavuze ko bazemera icyemezo cyo guhagarika burundu iperereza kuri iki kibazo ari uko icyemezo cyafashwe n’umucamanza wagaragaje ubwisanzure busesuye mu gufata icyemezo cye, yemera iperereza risabwa n’iyo miryango itegamiye kuri leta yunganirwa na Me Léon-Lef Forster.
Kuva mu myaka isaga 20 ishize, iyi dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yagiye iteza umwuka mubi mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa, igihugu cyakomeje gushinjwa n’u Rwanda uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
1 Ibitekerezo
andre Kuwa 18/12/19
Nonese mbere yuko shyaka ajyayo gouverner yarananiwe nawe na Mayer?CG ntabushobozi n’ububasha bafite kubakozi batobera akarere?
Hakwiye kunyuza umweyo mubakozi bo munzego zibanze cyane hahandi mbona byazambye baba harimo abakozi bahorana amatiku gusa kuko baziko kumwirukana bigoye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo