Muri iki gihe usanga mu bukwe bwinshi bwo gushyingiranwa, hagaragarama abageni b’abakobwa bakunze kuba batwite. Nyamara iyo ugenzuye, uretse kuba barakoze ikosa ryo kuryamana batarabyemererwa bikabaviramo guterana inda, hari ubwo usanga aba baba bagiye gukora ubukwe nta gahunda bigeze bagirana yo kubana.
Aha rero ikibazo kibazwa na benshi ni ukwibaza niba iyo umuhungu ateye umukobwa inda bivuga ko agomba kumugira umugore. Urubyiruko rwaganiriye na Bwiza.com rwatugaragarije ko nta tegeko ribiteganya ko bagomba kubana ariko bavuga ko biterwa n’imiryango yombi, cyane cyane uw’umukobwa, aho babona umukobwa wabo amaze gutwara inda bagahatira umuhungu kumutunga kandi wenda atamukunda urukundo rwo kuba yamugira umugore.
Kugira ngo umuhungu atere umukobwa inda, bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye. Muri zo twavuga: Urukundo bafitanye, umunezero runaka wabagejeje ku gikorwa nyir’izina, cyangwa se umwe muri bo akaba yashotoye mugenzi we bikaza kuvamo gukora imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe ngo akaba ashobora no kubikora abigambiriye kuko yumvaga ari wo mutego ushobora kumumufasha ngo babane.
Kuba bamwe mu babyeyi bahatira abahungu gutunga abakobwa bateye inda, ngo ndetse rimwe na rimwe bagashyirwaho iterabwoba, bituma ingo nyinshi zabanye muri ubu buryo zihorana amakimbirane nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babitangaza, bakaba basanga ari ihohoterwa riba ribakorewe.
Umwe mu bakobwa twaganiriye, yatubwiye ko iyo umuhungu amaze kugutera inda, aba akwiciye ejo hazaza bityo agasanga aba akwiye kugutunga nk’umugore we kuko uba umubyariye umwana, kugufasha kumurera byonyine ngo ntibihagije. Gusa hari abandi badutangarije ko kubana n’umuhugu mubitegetswe n’umuryango, byatuma urugo rudakomera bikaba byabyara n’amakimbirane.
Umuhungu umwe twaganiriye, yadutangarije ko kuba umukobwa yarabyaye, ntacyo bigabanya ku kwizerwa kwe, ahubwo we akabibona nk’ibyo yashingiraho yemeza ko umukobwa ari muzima abyara ndetse akaba afite n’umutima wa kimuntu kuko atigeze atekereza gukuramo iyo nda nk’uko ngo bamwe bajya babikora.
Nta mpamvu yagatumye umukobwa ajya kwizirika ku muhungu wamuteye inda yumva ko atazabona umutwara cyangwa kuko ababyeyi be bamwereka ko nta bundi buzima asigaranye.
Tanga igitekerezo