Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata umwanya ugasenga biri mu bintu bifasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ariko ku bantu bataragera ku rwego rwo gufata imiti.
Inzobere mu mitekererezo ya muntu muri minisiteri y’Ubuzima, bavuga ko uburyo bwiza bwo gukira uburwayi bwo mu mutwe harimo no gusenga, ariko bikarushaho iyo ufite umuntu ubwira ibibazo byawe wizeye kandi ugutega amatwi.
Ku muntu usenga afite ubwo burwayi usanga yongeye kwigirira icyizere, kugira amahoro yo mumutima , kugira ubumuntu no kuva mu bwingunge bityo bikamufasha kwiyumva ko ashoboye.
Icyo gihe ibimurimo bimutera ubwo burwayi bugenda bumusohokamo gahoro gahoro bityo akumva aruhutse.
Inzobere kandi zivuga ko ahanini ibibazo byo mu mutwe bigaragara mu banyarwanda, ahanini bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakiyongeraho amakimbirano yo mu muryango.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko umuntu umwe muri batanu (ni ukuvuga 20%) afite ibimenyetso bigaragaza ko atameze neza, bivuga ko akeneye ubufasha.
Akenshi uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’uruhurirane rw’ibibazo umuntu yagiye ahura na byo noneho bikaza kumurenga bigahinduka uburwayi kuko aba atakibasha kubyakira.
Ni byiza rero ko uwiyumvisemo ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe yakurikiza inama zatanzwe haruguru ariko akaba yakwihutira no kujya kwa muganga.
Tanga igitekerezo