Guverinoma ya Uganda iratangaza ko nta kibazo ifitanye n’Abanyarwanda mu gihe hakomeje kumvikana ihohoterwa rya hato na hato rikorerwa bamwe na bamwe iyo bageze muri iki gihugu ndetse mu minsi ishize hakaba hari uherutse kugezwa ku mupaka wa Cyanika yagizwe intere.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, mu kiganiro yagiranye na Capital Fm kuri uyu wa Gatandatu, itariki 01 Gashyantare 2020 yavuze ko niba u Rwanda rushaka kubuza abaturage barwo kujya muri Uganda ari akazi karwo.
Yakomeje agira ati: "Twe nk’Abagande twifuriza u Rwanda ibyiza kubera ko nta bibazo dufitanye”
Ofwono Opondo akaba yavugaga ku biherutse gutangazwa na Perezida Kagame abwira abadipolomate bakorera mu Rwanda, aho yagaragaje ko hari Abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo budasobanutse, imiryango yabo yirirwa ibaza impamvu badasaba Uganda kubarekura. Yavuze ko iki kibazo cyagejejwe ku bayobozi ba Uganda ariko nta gikorwa.
Umukuru w’igihugu akaba yarasobanuraga abadipolomate bagera kuri 60 bakorera mu Rwanda impamvu bagiriye Abanyarwanda inama yo kureka kujya muri Uganda kuko mu gihe bariyo batabizeza umutekano wabo.
Guverinoma ya Uganda ivuga ko nta kibazo ifitanye n’Abanyarwanda, mu gihe ibigaragarira amaso n’ubuhamya butandukanye bihabanye n’ibyo ivuga.
Nta minsi itatu ishize umugabo w’Umunyarwanda witwa Ndayambaje Phenias uzwi bakunda kwita ‘Yamba’ wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, akubiswe akagirwa intere n’inzego z’umutekano za Uganda mbere yo kujugunywa ku mupaka wa Cyanika.
Soma inkuru hano hasi
http://bwiza.com/?Umunyarwanda-yajugunwe-ku-Mupaka-wa-Cyanika-yagizwe-intere
Uyu kandi yiyongera ku bandi Banyarwanda bagiye bakubitwa bakagirwa intere cyangwa bakamburwa ibyo batunze byose, mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u w’ibihugu byombi.
Nta minsi ishize nabwo humvikanye amakuru y’undi Munyarwanda witwa Manishimwe Erias n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batatu ukomoka mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza wanyazwe imitungo ye yose n’Abanya-Uganda, mbere yo kuzanwa akajugunywa ku mupaka wa Cyanika nta n’imperekeza.
Ku rundi ruhande kandi, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda nay o iherutse gusaba Guverinoma gusohora amabwiriza abuza Abagande kujya mu Rwanda nyuma y’amakuru y’Umugande uherutse kurasirwa mu Rwanda.
Uwo Mugande ni Théogène Ndagijimana warashwe ari kumwe na bagenzi be babiri b’Abanyarwanda ari bo Munezero Eric w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Kagogo na Munyembabazi w’imyaka 21 na we ukomoka mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera nyuma yo guhagarikwa bafite magendu y’ibiyobyabwenge bakanga guhagarara.
Habaye inama zitandukanye zigamije gukemura imibanire mibi hagati y’u Rwanda na Uganda zirimo iz’abakuru b’ibihugu ndetse kuri iki Cyumweru, aba bakaba bongera guhurira i Luanda muri Angola, mu rwego rwo gukomeza gushaka igisubizo, ariko nta kiragerwaho gifatika.
Kuri ubu, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi busa nk’ubwahagaze, hakurya y’umupaka barataka igihombo cy’Abanyarwanda baharanguriraga, hakuno na ho bagataka ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse ku masoko.
Inama y’abakuru b’ibihugu byombi bagiye kongera guhurira i Luanda, nyuma yo kuhasinyira Amasezerano y’Ubwumvikane yasinywe muri Kanama umwaka ushize, yitezweho gutanga undi murongo wo gushakiramo igisubizo nyuma y’uko Komisiyo yari yahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano isa nk’iyananiwe.
Inama iheruka kubera i Kampala y’iyi komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ikaba yararangiye nta mwanzuro ufatika ufatiwemo ndetse minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi zikananirwa kumvikana ku itangazo rihuriweho ry’ibyavugiwe muri iyi nama.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, umwe mu bagize iyi komisiyo ku ruhande rw’u Rwanda, yatangaje ko iki kibazo kigiye gusubizwa mu maboko y’abakuru b’ibihugu byombi bakazafata umwanzuro.
Tanga igitekerezo