Nk’uko bisobanurwa kuri urwo rubuga, usanga abantu benshi muri iyi minsi baba bahugiye muri byinshi, bigatuma batita ku byo barya, nyamara hari ibyo umuntu arya yabivanga n’ibindi bitagombye kuvangwa bikamuviramo ibibazo mu nzira z’igogora, kunanirwa bidasanzwe, isesemi n’ibindi.
Kimwe mu biribwa abantu bafata uko babonye ni amagi, kandi yuzuyemo intungamubiri, za ‘Proteine’, ‘Vitamine’ ndetse n’ubutare butandukanye.
Hari abakunda kurya amagi bayavanze n’ibindi bintu nk’inyama, ibikomoka ku mata ndetse n’ibindi binyobwa birimo ikawa, ariko hari ibyo umuntu yagombye kwirinda kurya mu gihe yariye amagi.
Mu bindi umuntu akwiriye kwirinda kuvanga n’amagi ni isukari. Impamvu atari byiza kuvanga amagi n’isukari, ni uko byombi byigiramo ikitwa ‘amino acid’ zihuriye hamwe zishobora guteza uburozi mu mubiri w’umuntu, ikindi kandi bishobora no gutuma amaraso azamo utuntu tw’utubumbe kandi ibyo ni bibi ku muntu.
Amagi kandi ntakwiriye kuvangwa n’amata ya Soya, kuko kurya amagi hamwe n’amata ya Soya byabuza umubiri kwakira za ‘proteine’ ubundi ukenera.
Si byiza kandi kurya amagi n’icyayi.N’ubwo abantu hirya no hino ku isi bakunda kurya amagi bananywa icyayi, bamwe bavuga ko bituma igogora ry’ayo magi rigenda neza, abandi bakavuga ko barenza icyayi ku magi ngo ari ukugira ngo barwanye umwuka w’amagi usigara mu kanwa umuntu amaze kuyarya.
Nyamara mu by’ukuri ngo iyo mvange ishobora gutuma umuntu yituma impatwe, ikaba yateza ikibazo mu mubiri.
Amagi kandi ntajyana n’inyama z’urukwavu, kuko nubwo abantu bakunda kuyarya abariye n’inyama z’ubwoko butandukanye, ariko kuyarya ari kumwe n’inyama z’urukwavu ngo bishobora guteza impiswi.
Hari kandi imbuto zitandukanye zitajyana n’amagi harimo cyane cyane izitwa ‘melons’. Ibindi bitajyana n’amagi harimo amata n’ibiyakomokaho ndetse n’ibishyimbo.
Tanga igitekerezo