Hon. Sebaba naragenze ndabona nsanga hano muri Uganda ho ibihano biba kwinshi. Ku mugoroba umwe mperutse kuba nikatisha muri karitsiye imwe ngiye kubona mbona ihiriri ry’abantu birukankana umugabo umwe maze nshungera nk’abandi ngo ndebe ikibaye. Nagiye kubona mbona basingiriye uwo muntu n’amajwi hejuru, anyibutsa Umwami Yesu ubwo bamufataga bashaka kumwica bagira bati : " nimumubambe"!
Aba nabo bazamuraga amajwi arengeye ngo " nimukice, nimukice"! Icyo nta kindi cyari igisambo ntamenye icyo cyari cyibye kigishikuje umuntu. Bamaze kugisingira, barakidishye nta mbabazi na mba! Maze bamaze kukinoza bagisukaho lisansi baragishumika, baragitwika kiragurumana nyuma polisi iza kugitwara kizima cyangwa cyahwereye.
Sebaba nkibona ibyo nahinze umushyitsi kubera ibyo nari mbonye kuko ntabimenyereye byo kanyagwa ngira ngo ni uko ntabishobora dore ko n’inkoko nzirya zishwe n’abandi naho kumena amaraso bikaba atari ibyanjye mwo kabyara mwe. Iruhande rwange numvaga abaturage bajujura mu Kigande bati nicyumve! Nuko sinzi uwo nabajije arambwira ngo hano niko bigenda, abanyoni bakanirwa urubakwiriye bagahanishwa kwicwa muri ubwo buryo mu rwego rwo kubuca kuko buhakabije.
Ndamubaza nti: "Ese buriya ntibinyuranije n’amategeko, aransubiza ati amategeko ashyirwaho n’abaturage kandi ninabo bayakuraho. Nuko ndumirwa ndatangara!
Naje gusanga koko ariko bigendekera umujura wese wafatiwe mu cyuho nuko ndavuga nti: "Agahugu umuco akandi uwako."
Mu bindi bihugu, ubundi kwihanira ni icyaha gikomeye ahenshi ndetse igihano cyo kwica cyakuweho harimo na Uganda. Ndibuka igihe kitari kera Perezida Museveni asoza amahugurwa y’abacunga gereza yagarutse ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigenda byiyongera yibaza niba bidakwiriye gusubizaho ugihano cy’urupfu.
N’ubwo bimeze bityo kimwe n’ahandi hose kirazira kwihanira ku buryo nkeka ko uwo icyo cyaha cyahama na we yaryozwa ubwicanyi.
Si muri Uganda gusa kuko no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uwo muco uhari kuko iyo ufashwe wiba, bakwicisha amabuye mbere yo kugutwikisha lisansi. Abatwara ibinyabiziga nabo bakwitwararika kuko iyo ugonze umuntu nawe uhasiga ubuzima.
Twavuze ibyo kwihanira ariko muri Uganda hari ubundi buryo baguhanisha amarozi iyo wibye umutungo w’abandi bakaguteza ibyitwa ’amashitani’, amarozi avuye mu ruhereko nko guterwa n’inzoka cyangwa inzuki cyangwa ibisazi n’ibindi. Ibi bihano mvuze nyuma ariko byo biravurwa bigakira iyo usabye imbabazi ukanihana.
Ba banyoni b’iwacu rero bo bamenyereye iby’inkiko baramenye batazabizana mu baturanyi kuko byazabaviramo kwitaba Rugira nako Lusofero. Mu bihugu byateye imbere ho ukora ibyaha nk’ibyo babanza kureba niba badafite ibibazo byo mu mutwe, ihungabana, n’ubukene aho kwihutira guhanwa hagashyirwa imbere kubitaho no kubavura.
Nubwo bimeze bityo ariko iminsi y’igisambo ni 40 kuko njya mbona byarafashwe n’abashinzwe umutekano birereta ku modoka zikoreye ibirayi cyangwa birimo gupfumura amazu y’abandi. Ibihembo by’umunyabyaha ni urupfu. Abanyoni bashatse basubiza amerwe mu isaho bakarya bari menge. Nibakore bityo babone amaramuko aho gutekereza gutungwa n’utw’abandi
Tanga igitekerezo