Hoteli yitwa Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu Mujyi wa Kigali iravugwaho ko yakoreshaga amazi itishyuye nk’uko sosiyete ishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, bakomeje kubikurikirana.
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 7 iyi hoteli yemeye kwishyura amande ubusanzwe yishyurwa n’ugaragayeho uburiganya mu kwishyura amazi agomba gutanga angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, hagakurikiraho gukurikirana iki kibazo.
Me Nsengiyumva Yussuf wavuze mu izina ry’iyi hoteli, avuga ko batemera ko amazi yibwe ahubwo ngo bishyuye amande basabwa ngo bategereze ibizava mu iperereza.
Ati “Kwishyura ntabwo bivuze ko amazi yibwe dutegereje ko ibintu bisobanuka.”
Akomeza avuga ko bategereje ko ibintu bisobanuka mu gihe hari gukorwa iperereza. Mu gihe ngo basanga yaribwe ngo bazajya mu mishyikirano na WASAC nk’uko The Sourcepost yatohoje amwe muri aya makuru ibitangaza.
Hakunze kumvikana abantu ku giti cyabo n’ibigo bishinjwa kutishyura amazi. Ni ingingo ubuyobozi butahwemye kwamagana buvuga ko ari uguhombya igihugu no kwirengagiza inshingano.
2 Ibitekerezo
Jean Bosco Zimurinda Kuwa 09/02/20
Agomba kwitonda. Amashyagaga ye ashobora kumugeza muri gereza
Subiza ⇾Jean Bosco Zimurinda Kuwa 09/02/20
Agomba kwitonda. Amashyagaga ye ashobora kumugeza muri gereza
Subiza ⇾Tanga igitekerezo