Minisitiri w’Intebe wa kabiri Wungirije wa Uganda ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda Kivejinja avuga ko uyu muryango nta ruhare uzagira mu gukemura umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, ko ahubwo abaperezida b’ibihugu byombi ari bo bazabikemura.
Kivejinja yabwiye abanyamakuru kuwa Gatatu ko umuti ku mubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda uzashakirwa umuti na Perezida Museveni Yoweli na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ati “ EAC ntabwo izivanga muri ibi bintu, kandi abakuru b’ibihugu bavuze ko ibi bibazo twabibarekera, batwizeza ko bazabishakira umuti. Nibatubwira ko byabananiye, ni bwo tuzagira icyo dukora.”
Ati “ (…) dukwiriye kumenya ko n’abavandimwe batongana.”
Kivejinja nk’uko Chimpreports ibitangaza, yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda atari cyo kintu kibi cya mbere cyibayeho muri EAC. Yibukije abari aho urugamba wa Luweero na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri birebana nabi. Bimeze gutyo mu gihe kuwa 30 Ugushyingo, EAC izizihiza isabukuru y’imyaka 20.
Uganda ishinja u Rwanda ubutasi mu gihe u Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka kurugabaho ibitero. Nta ruhande rwemera ibyo rushinjwa n’urundi.
Tanga igitekerezo