Abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (NARO), baravuga ko ibigori bya Uganda, amasaka n’ubunyobwa birimo inshuro 10 cyangwa hejuru za aflatoxine kurusha urwego rw’umutekano rusabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) .
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku musaruro w’ibihingwa (NaCRRI), Dr Godfrey Asea, yavuze ko ibinyampeke basuzumye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo ibice 100 kugeza ku 1.000 kuri miliyari (ppb) birenze ibikenewe, bishobora guteza indwara ya cancer.
Kuwa Kabiri ushize, Dr Asea yabitangaje ubwo yatemberezaga Minisitiri w’ubuhinzi, Frank Tumwebaze na mugenzi we w’imari, Matia Kasaija, basura ibigo by’ubushakashatsi mubuhinzi n’ubworozi i Nakyessa ku Muhanda wa Gayaza-Zirobwe.
Icyo bivuze
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor, ivuga ko amakuru ajyanye no kuba mu biribwa byifashishwa cyane harimo ibinyabutabire bishobora gutera cancer ari ikibazo gikomeye ku buzima kuko ifunguro ry’ibigori, nk’urugero, ari ifunguro ryifashishwa cyane na miriyoni z’Abagande ndetse ryifashishwa cyane mu mirire yo ku mu mashuri.
Abashakashatsi ba guverinoma, bafatanije n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubuhinzi bw’ahantu hashyuha (International Institute of Tropical Agriculture), bakoze ubushakashatsi kugira ngo bamenye ibinyabuzima bya aflatoxine mu binyampeke kuva mu 2007 kugeza mu wa 2023. Ubushakashatsi bwarimo gusuzuma ubutaka n’imbuto.
Tanga igitekerezo