
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biravuga ko izamuka ry’ibiciro ku masoko birimo iby’ibiribwa riri mu byabihombeje igiteranyo cy’amafaranga y’u Rwanda (Frw) abarirwa muri miliyari 12.
Ibi byagaragajwe n’umukozi ushinzwe imari muri ibi bitaro, Rugeyo Anita, tariki ya 14 Nzeri 2023 ubwo we na bagenzi be bo muri ibi bitaro basobanuriraga komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ku makosa yagaragaye.
Rugeyo yasobanuriye PAC ko ibi bihombo birimo Frw miliyari 1.5 yo mu mwaka w’2021 na Frw miliyoni 125 yo mu mezi atandatu ya mbere ya 2022 byatewe n’uko hari abivuriza muri ibi bitaro, ntibishyure kandi ngo harimo n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu nk’u Burundi, Uganda, Repubulika ya demukarasi ya Congo no ku yindi migabane, ku buryo hari ababifata nk’aho "bitanga serivisi z’ubuntu".
Ku kijyanye n’ibiciro ku masoko byazamutse, Rugeyo yagize ati: “Ikindi gitera igihombo ariko kiri kuganirwamo muri iyi minsi n’inzego zibishinzwe zirimo MINISANTE na MINECOFIN ni ibijyanye na tariff King Faisal ikoresha ubu ngubu. Kuri ubu ngubu dukoresha tariff yo mu 2018.”
Yakomeje agira ati: “Nk’uko mubizi, ibiciro uko byari bimeze mu 2018 n’uko bihagaze ubu ngubu bisa n’aho nta kintu bipfana. Twebwe ntabwo twazamuye ibiciro kandi, nk’uko mubizi, abarwayi bivuriza muri King Faisal, irabagaburira, ikabaha ibintu byose, bakishyura nk’aho bari kwishyura mu 2018 mu gihe isoko uko rihagaze ubu ngubu riri mu 2023.”
Rugeyo yagaragarije PAC ko yiteze ko inzego za Leta zizafasha ibi bitaro gukemura iki kibazo cy’ibiciro. Ati: “Ibyo rero biri kuganirwaho n’inzego zibishinzwe, twizera yuko nibikemuka, dufite amahirwe yo gusohoka muri iki gihombo ariko biragaragara ko hari impinduka nini, bitameze nk’uko byari bimeze mu myaka yashize.”
Depite Murara Jean Damascène yavuze ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ari icyitegererezo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bityo ko bidakwiye ko bihora mu bihombo. Yasabye ko hashakwa uburyo iki kibazo kirangira.
Tanga igitekerezo