Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier avuga ko mbere y’uko u Burundi bushinja u Rwanda icyo yita ibinyoma bwakagombye kubanza gutekereza ku bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda ngo biturutseyo.
Ibi Amb.Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’ itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi riburira, rikanihanangiriza u Rwanda ku bw’ibyo bwita agasuzuguro n’ubushotoranyi.
Ni itangazo ryasomwe n’Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, risaba imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye (ONU), uw’Ubumwe bw’Afurika (AU), uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CPGL) ndetse n’Uhuza Ibihugu byo mu Magepfo y’Afurika (SADC) kugira ibyo ikora ku iyubahirizwa ry’umutekano w’aka karere bitaba ibyo ugakomeza guhungabana.
Leta y’u Burundi ishinja ingabo z’u Rwanda kuyigabaho ibitero birenze kimwe harimo n’icyagabwe muri komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019, kigahitana abasirikare b’u Burundi byavuzwe ko barenga 50.
Aganira na VOA, Amb. Nduhungirehe yavuze ko atari ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda ibinyoma, ko ahubwo bwakagombye gusubiza amaso inyuma bugatekereza ku bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati "Gushyira mu majwi igihugu kuriya kandi nta bimenyetso ufite ni ibintu bitangaje, ikindi kandi kuba bavuga ibitero ngira ngo bakabanje kwibuka ahubwo ibitero byagiye bihera ku butaka bw’u Burundi bigakorerwa u Rwanda, by’umutwe wiswe FLN. Niba rero Abarundi bashishikajwe n’ubusugire bw’igihugu ngira ngo bakabaye barahereye ahongaho babyamagana".
Yakomeje avuga ko u Burundi bwatangiye mu mwaka wa 2015, bushinjwa u Rwanda ibyo yita ibinyoma, umwaka ushize nabwo ngo byabaye uko ndetse no kuri iyi nshuro bikaba bigarutse, ibintu we avuga ko bitangaje.
Umunyamakuru amubajije uko u Rwanda rwiteguye mu gihe u Burundi bwo buvuga ko butazongera kurwihanganira u Rwanda ngo mu gihe burushinja kubutera, yasubije ati "Ibyo ni iby’u Burundi nyine kuba buvuga ko butazihanganira ababutera ni nk’ibyo igihugu cyose cyavuga, ibyo ntabwo bitureba kuko nta gitero u Rwanda rwagabye ku butaka bw’u Burundi".
Amb.Nduhungirehe avuga ko hari imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ifashwa n’u Burundi na Uganda, bityo ko u Rwanda rurinze imipaka yarwo nyuma yo kubona ko hari abatarwifuriza amahoro muri aka Karere.
Tanga igitekerezo