Guverinoma y’u Rwanda yijeje abanyamakuru imikoranire myiza nyuma y’aho bivuzwe ko hari abahejwe mu masite abibasiwe n’ibiza mu ntangiriro za Gicurasi 2023 bacumbikiwemo.
Mu minsi ishize, hakwirakwiye amakuru y’uko hari abanyamakuru bagiye gusura site muri Rubavu kugira ngo bamenye imibereho y’abahacumbitse, barakumirwa kuko ngo ntabwo bari basabye uburenganzira bwo kuhagera.
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, kuri uyu wa 1 Kamena 2023 ubwo yari ayoboye ikiganiro ba Minisitiri barimo uw’ubutegetsi bw’igihugu, uw’ubutabazi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, yavuze ko n’iyo iki kibazo cyaba cyarabayeho, cyaba cyoroheje.
Mukuralinda yagize ati: “Ntihazagire ukeka ko haba hari gahunda yo gukumira abanyamakuru kuko ndahamya yuko n’igihe tumaze muri ibi bihe by’ibiza, ibyiza byabaye mu gufasha abagwiririwe na biriya byago ni byinshi, nanahamya ko ari 99.9% kurusha utubazo twaba twarabayeho.”
Mukuralinda yaboneyeho gusezeranya abanyamakuru ko guverinoma iri gutegura uburyo yazabafasha kuri aya masite mu cyumweru gitaha, kandi ngo bazabaza abacumbitsemo ibibazo bashaka, bihitiremo abo bifuza kubaza amakuru.
Yagize ati: “Nanabamenyesha ko mu cyumweru gitaha, nibishoboka, dushobora gutegura ingendo, mukajya gusura za site. Ni ukuzitegura gusa, ntabwo ari ukubabwira ngo ‘mujye kubaza ibi n’ibi, mujye kubaza kanaka’, muzagende mubaze uwo mushaka, kuri site zitandukanye, muzahitemo. Turaza kubitegura, tuzababwire, abazashaka kujyayo bazajyeyo.”
Umuvugizi wa guverinoma wungirije yasabye abanyamakuru baba i Kigali bifuza gusura izi site kubisabira uruhushya mu biro by’Umuvugizi wa guverinoma (OGS), ababa mu ntara bakarusaba abayobozi b’amasite, kandi ngo uwo batazemerera, arasabwa kubimenyesha uru rwego.
Yagize ati: “Nk’uko nabivuze, abifuza gusura site batubwire, site zitandukanye ndetse n’abashaka kujyayo ku giti cyabo, nabo bajye batubwira, binyuze mu nzira zateganyijwe. Abari hano bashobora kutubwira kuri OGS, abari mu ntara, hari abayobora izo site. Bashobora kugenda, bakababwira ko bashaka gusura abaNibabona babananiye, bazatubwire ngo ‘twagiyeyo baratwangira’. Ariko ni ngombwa ko ibintu bikorwa muri gahunda.”
Ibiza byibasiye intara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Imiryango 5,159 yagizweho ingaruka n’ibiza igizwe n’abantu 20,326 yashyizwe muri za site 93.
Tanga igitekerezo