Inkuru yatangajwe na BBC mu kwezi k’Ukwakira 2017 , yagaragaje ko hari byinshi abagore bagomba kumenya ku byerekeye imyanya myibarukiro yabo .Muri ibyo harimo ko kogosha insya bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Dr Jen Gunter ni umuganga w’inzobere mu by’indwara zibasira abagore muri Amerika no muri Canada ufite ubunararibonye bw’imyaka 25.
Ni impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’abagore, bamwe bamwita umuganga uba kuri Twitter.
Yigeze guhagurukira kurwanya umwe mu mico ikomoka mu Bushinwa yo gushyira utubuye bita ’jage eggs’ mu gitsina bivugwa ko bigira akamaro ku gitsina cy’umugore n’imikorere yacyo.
Igitabo yigeze kwandika yise ’The Vagina Bible’ ubu kiri mu byaguzwe cyane mu bihugu byinshi. Kirimo ibyo umuntu yakora, inama n’ibindi byo gufasha abagore kwita ku buzima bwabo.
Gunter yabonye kandi abagore benshi muri iki gihe ngo kogosha insya zose.Ibi ngo ni ukwima aho kuba udukoko duto cyane tuzibamo, bigashyira mu kaga ubuzima bw’igitsina.
Ati: "Iyo uzogoshe uba uteza ibibazo uruhu, tujya tubona abitemye, abarwaye ku ruhu, abagize ’infections’ kubera kuzogosha"
Ntavuga ko abantu bazireka zikaba ibihuru, ahubwo ko mu kuzogosha umuntu yakwirinda gutema mu buryo bwimbitse bugera neza neza aho zimerera.
Tanga igitekerezo