Habaye impaka zikomeye hagati y’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru wa Radio/TV1, Kakoza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC zishingiye ku mikorere ya imfatashusho zahawe izina rya Sofiya (Sophia) n’ibyapa byo ku muhanda.
Izi mpaka zumvikanye mu kiganiro Rirarashe cya TV1 cyatambutse mu gitondo cy’uyu wa 17 Ugushyingo 2021, cyibandaga ku bantu binubira amande bacibwa bitewe n’izi mfatashusho n’ibyapa.
Muri iki kiganiro, KNC wari kumwe na Mutabaruka Angelbert babanje gusobanurauburyo abatwara ibinyabiziga bacibwa amande menshi mu buryo bise akarengane, bitewe no kudahuza kw’izi mfatashusho n’ibyapa.
Mutabaruka yahamagaye CP Kabera aramubwira ati: “Abantu bakomeje kwibaza ku kibazo cy’izi camera zo ku muhanda n’ibyapa. Ibyapa biragaragara ko ari 60 (Km/h) ariko wagitambuka, wagera imbere gato, camera ikagufata ko warengeje umuvuduko wa 40. Abantu barimo kwibaza, ibi bintu muri kubihuza mute?”
Mu gusubiza, CP Kabera yavuze ko Polisi yabihuje, ahubwo aba banyamakuru ari bo batabihuza. Akomeza ati: “Aho kugira ngo muzinduke mukangurira abaturage Iteka rya Perezida, nimero 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 (…) Murarwanya itegeko, murimo murarwanya itegeko.”
Mu gihe CP Kabera asubiramo ko aba banyamakuru barimo kurwanya itegeko, KNC yamusubije ati: “Ntabwo turimo turarwanya itegeko, utatwangisha abaturage…ntabwo turimo turarwanya itegeko, witubeshyera…itegeko ahubwo ni mwebwe murimo kuryica.”
Ni impaka zaranzwe no gucana mu ijambo igihe umwanya munini, KNC asaba CP Kabera kumuha umwanya na we agatanga ibisobanuro, ariko uyu mupolisi amubwira ko niba asobanurira abantu sisiteme y’umuhanda, yabasomera itegeko.
Uyu mupolisi yageze aho yemera guha umwanya KNC, ariko agira ati: “Ndawuguhaye ariko icyo kintu ucyandike, niba utangiye ikiganiro ariko ntiwigishe abaturage itegeko uko riteganya, umenye ko urimo kuyobya abaturage.”
KNC yamusubije ati: “Afande, uranshinja kuyobya abaturage, wowe wakwishinje kubwira abantu ko batagomba kurenza umuvuduko wa 40 mu mujyi wa Kigali! Si wowe wabivugiye hano, mbigarure? Wowe ubwawe warivugiye mu kiganiro yuko nta muntu n’umwe wemerewe kurenza umuvuduko wa 40 mu mujyi wa Kigali, na n’ubu ngubu kikaba ari cyo kibazo mu mujyi wa Kigali.”
CP Kabera yamusubije ko muri icyo kiganiro bagiranye, yamubazaga ibyapa, amubwira ko ajya kubyirebera, asanga hariho n’ibya 60 Km/h.
KNC ntiyanyuzwe, yahise amubaza impamvu ibyapa bigaragara ko ari ibya 60Km/h, ariko imfatashusho zikandikira abantu ku muvuduko wa 40Km/h.
Umuvugizi wa Polisi ntabwo yabyemeye, ahubwo yahise amubwira kuzana mu kiganiro abatangabuhamya bafite ibimenyetso bandikiwe kuri uyu muvuduko, kandi ibyapa bigaragara ko ari ibya 60Km/h.
Impaka zarangiye impande zombi zidafashe umwanzuro, ikiganiro cya KNC na Mutabaruka kirakomeza, CP Kabera yitabira ubutumire mu kiganiro ku kindi gitangazamakuru.
3 Ibitekerezo
tanasha Kuwa 18/11/21
How price for each
Subiza ⇾tanasha Kuwa 18/11/21
How price for each
Subiza ⇾Domithille Kuwa 18/11/21
Nkunda uyu mugabo (KNC) kuko atanigwa n’ijambo adahisha uruhande rwe kd avuganira rubanda nubwo njya ngira ubwoba ko rimwe ukuri kwe a.....a Murakoze gs ibyabavuga nukuri 100+%
Subiza ⇾Tanga igitekerezo