
Abagabo benshi usanga iyo bakuze bumva batarakura cyane ariho usanga umusaza ari gutereta umukobwa muto kubera ko yumva ashaka kwigumira ibwana akirengagiza ko burya ashaje.
Hari impamvu nyinshi zitandukanye zigaragaza impamvu abagabo bakuze bikundira gushaka inkumi zikiri ntoya , ahanini ikiba kigamijwe ni uburyo ngo baba bashaka kubayobora mu rukundo kuko abakuze usanga babagura bitewe n’ubunararibonye bafite.
Indi mpamvu ngo n’uko abasaza bakuze baba bafite ubushobozi mu bifatika bityo ugasanga abakobwa bakiribato birabakuruye cyane cyane abakunda ubuzima bworoshye cyangwa se abakomerewe n’ubuzima.Ikindi kandi hari ubwo abantu bagira amarangamutima atandukanye bityo ugasanga umukobwa muto we yikundira abasaza cyangwa se umusaza yikundira abakobwa bakiri bato.
Indi mpamvu ivugwa kukuba abasaza cyangwa abagabo bakuze bakunda abakobwa bakiri bato, ahanini ngo usanga ari irari ribitera.Kimwe mu biritera harimo nk’imyambarire igezweho ikururana bityo abasaza bakagira amatsiko yo kujya mu rukundo n’abo bakabwa.
Ikindi hari abagabo baba batarakoresheje ubugimbi bwe agashiduka abisubiyemo mu gihe aba ageze mu zabukuru byo bakunze kwita retour d’âge
Tanga igitekerezo