Gusomana ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigaragaza urukundo hagati y’ababikoze, ariko hari bamwe mu bagabo babifata nk’ibikabyo, cyangwa se bakabihungira kure uramutse ubabwiye ko gusomana n’abo bashakanye bishobora kurokora ubuzima bwabo.
Nkuko byemejwe n’ubushakashatsi, muri iyi nkuru ya BWIZA tugiye kugaruka ku bituma abagabo basomana n’abagore babo inshuro nyinshi babaho imyaka myinshi, ndetse bagahinduka abaherwe cyane ugereranyije n’abandi bagabo bagenzi babo badasomana n’abo bashakanye.
Usibye kuba abasomanye bumva bari kumwe binatuma amarangamutima yabo arushaho kuba amwe. Mu bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bwagaragaje ko gusomana bigira uruhare mu kugabanya ikigero cy’imisemburo itera guhangayika, ikindi kandi binatuma umuntu agira ibyishimo byinshi.
Gusa ariko hari n’ubwo gusomana bushobora kukuzanira ibyago utari witeguye. Ushobora kuba warasomye cyangwa warabwiwe inkuru ivugwa mu gitabo cya Bibiliya, uwitwa umwana w’Imana ajya kwica byaturutse kuri Yuda wamugambaniye akamwereka abashakaga kumwica ubwo yamusomaga.
Ese koko gusomana byatuma ubaho imyaka myinshi?
Mu gihugu cy’u Budage hari mu mwaka wa 1980, abahanga mu by’imitekerereze bakoze isuzuma ryamaze imyaka ibiri, basanze abagabo basomaga abagore babo buri munsi mbere yo kujya ku kazi bariyongereyeho imyaka itanu ku gihe bari kuzamara ku isi, ugereranyije n’abatarigeze basoma abagore babo.
Ikindi gitangaje n’uko abagabo basomaga abagore babo babasezeraho byatumye amafaranga binjizaga yikuba hafi 35 ku ijana kurusha abatarabikoraga.
Mu bagabo 110 bakoreweho ubushakashatsi bavuga ko basomaga abagore babo inshuro nyinshi, hafi 87% byabo babonye inyongera mu mafaranga binjizaga ndetse banabona imyanya myiza y’akazi.
Ubushakashatsi bwari buyobowe na Dr. Arthur Szabo akaba umwarimu w’isomo ry’imitekerereze muri kaminuza ya Kiel, inyandiko yabwo yasohotse mu kinyamakuru German Magazine ivuga ko bamwe mu bagabo badakunda gusoma abagore babo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kutumvikana.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abagabo basomana n’abagore babo buri gitondo bituma birirwa bameze neza. Akenshi bibongerera ituze mu mitekerereze yabo, ku buryo banagira ubuzima bwiza.
Tanga igitekerezo