Tariki ya 6 Nyakanga 2012 ni bwo Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umugaba w’Ingabo y’Ikirenga yayoboye inama ya gisirikare ikomeye yafatiwemo icyemezo cyo kwirukana abasirikare bakuru 14 barimo Gen. Bosco Ntaganda na Sultani Makenga.
Aba basirikare ni: Gen. Ntaganda, Col. Makenga, Col. Biyoya Karhanga Josué, Col. Byamungu Maheshe Bernard, Col. Kayinamura Innocent, Col. Ngaruye Mpumuro Baudouin, Col. Nsabimana Mwendangabo Samuel, Lt. Col. Ngabo Karihungu Eric, Lt. Col. Ngabo Mashago Alphonse, Maj. Saddam Emond Ringo, Mboneza Yusufu Erick, Nsabimana Ngabo Patrick na Zimurinda Katusi Innocent.
Umuhanga mu mateka ya RDC, Benjamin Babunga yatangarije kuri Twitter ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amezi atatu ingabo za Leta zari zimaze zihangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bamwe muri aba basirikare bari bashinze.
Perezida Kabila yategetse ko aba basirikare bose bahigwa kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera. Bamwe muri bo batawe muri yombi, bafungirwa i Kinshasa kuva mu 2012 kugeza mu 2019. Bamwe barimo Makenga nyuma yo kurambika intwaro bahungiye muri Uganda, Gen. Ntaganda we afungiwe muri gereza y’urukiko mpuzamahanga, ICC, mu Buholandi, azira ibyaha by’intambara yakoze hagati y’2002 n’2003.
Aba basirikare bashinze M23 (March 23) nyuma y’aho Leta ya RDC yari yananiwe kubahiriza masezerano y’amahoro yo ku wa 23 Werurwe 2009 yari yagiranye n’umutwe wa CNDP wayoborwaga na Gen. Laurent Nkunda wari waravuye mu ngabo za Leta bitewe n’ibibazo birimo ihohoterwa ryakorerwaga Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Tanga igitekerezo