Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yateranye amagambo n’umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter nyuma y’igitekerezo yari amaze gushyira kuri urwo rubuga.
Nyuma y’ubutumwa Israel Mbonyi yari amaze gushyira kuri X, buburira abantu ku bigendanye n’imirire ituma bagira ibiro byinshi, yaje kwisanga ari guterana amagambo n’umwe mu bakoresha X.
Mu butumwa bwe yavuze ko umuntu wagize uruhare mu kongera inyuguti S mu ijambo ry’icyongereza Fat rikaba Fast ari umunyabwenge, asaba abamukurikira kurwanya ibinure byinshi bituma abantu bagira umubyibuho ukabije.
Amaze kwandika ubu butumwa mu rurimi rw’icyongereza, umwe mu bamukurikira kuri uru rubuga wiyita Kavukire, yahise abwira uyu muhanzi ko ibyo ashyize kuri uru rubuga ntacyo bibamariye. Ati “Nonese mukozi w’Imana, nk’ibyo byatumarira iki?"
Nyuma y’iminota 45 gusa uyu musore asubije Israel Mbonyi, nawe ntiyabyihanganiye, yahise amusubiza ko akwiriye kujya kubibwira inka nyabugogo. Mu magambo ye, yagize ati “Jya kubibaza inka Nyabugogo mwene da!”.
Icyakora ubutumwa bw’uyu muhanzi ntibwatinze ku rubuga rwa X, kuko yahise abusiba bitewe nuko bwari butangiye gutangwaho ibitekerezo n’abakunda ibihangano bye.
Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo. Ni n’umwe mu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga atebya n’abamukurikiye cyane cyane yifashishije urubuga rwa X.
1 Ibitekerezo
akumiro Kuwa 22/04/24
barangiza ngo "Mweneda"
Subiza ⇾Tanga igitekerezo