Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangaza ko abona bidashoboka ko u Rwanda na Uganda byajya mu ntambara, kandi ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi ari nka bya bindi byo mu muryango rimwe na rimwe biba bidafite impamvu n’ubusobanuro, ndetse atangaza ko mu 2024 bishoboka ko atazongera kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 14 Ukuboza mu kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru Ghida Fakhry, ukorera ikinyamakuru mpuzamahanga cya leta ya Turkiya, TRT World.
Perezida Kagame yatangaje ko intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda idashoboka kuko abayobozi b’ibihugu byombi basanga intambara atari yo yashyirwa imbere, ashimangira ko ibibazo biri hagati y’impande zombi bizabonerwa igisubizo mu nzira ya gicuti.
Ati: “Ntabwo turimo turapfa ubutaka.”
Kuri iki kibazo cyo kuba u Rwanda rushobora kujya mu ntambara na Uganda, Perezida Kagame yagize ati: “Oya, oya, oya. Simbitekereza. Byibuze turacyashyira mu gaciro ku buryo twabikora. Ibintu tuzabivuganaho. Hari ibiganiro bikomeje.”
Ni mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize intumwa z’ibihugu byombi zongeye guhurira mu biganiro i Kampala muri urwo rwego rwo gukomeza gushakira umuti umwuka mubi hagati yabyo, ariko irangira nta kintu cyumvikanweho, abari mu nama bafata umwanzuro wo kongera kubaza abakuru b’ibihugu icyakorwa.
Ubwo Umunyamakuru yasabaga Perezida Kagame gutanga umucyo ku mpamvu y’iyi mibanire mibi hagati ya Uganda n’u Rwanda, Perezida Kagame yasubije agira ati: “Hagati y’u Rwanda na Uganda, ni nk’amakimbirane yo mu muryango. Rimwe na rimwe amakimbirane adafite ubusobanuro n’impamvu.”
Yongeyeho ko bisanze mu bibazo nk’ibi, ariko “Ku giti cyange bintera isoni rimwe na rimwe ntushobora kumva neza impamvu habaye ikibazo nk’iki.”
U Rwanda rushinja Uganda gutoteza, guta muri yombi, gufunga binyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda ndetse no gushyigikira abashaka gukuraho ubutegetsi buriho.
Uganda irabihakana ikavuga ko iba irimo gukumira ibikorwa by’ubutasi bw’u Rwanda no kugerageza gucengera mu nzego z’umutekano za Uganda.
Ibi byose ariko Perezida Kagame i Doha yatangaje ko buri kibazo cyaganirwaho kandi kikabonerwa umuti. Ati: “Ikibazo cyose cyaganirwaho kigakemurwa kandi niho tugana nkurikije uko mbibona.”
Perezida wa Repubulika kandi yabajijwe uko abona abayobozi bagundira ubutegetsi, avuga ko hamwe hari abayobozi bamaze igihe kirekire ku butegetsi ariko bagahindura neza ibihugu byabo, mu gihe hari abandi batengushye ibihugu byabo.
Abajijwe niba we ku giti cye ateganya kuziyamamariza manda ya kane, yasubije ko bishoboka cyane ko atazayihatanira. Ati: “Birashoboka cyane ko ntazahatana.”
Abajijwe icyo ashatse gusobanura yagize ati: “Iyo mvuze ngo birashoboka cyane. Sinzi, iteka simba nshaka kwifungira ubwanjye mu kintu.”
Yakomeje agira ati: “Ndashaka kugira umwanya wo guhumeka..”
Umukuru w’igihugu yongeyeho ko “ukurikije uko ibintu bimeze cyangwa byari bimeze ahahise, biterwa n’ibintu bibiri (amahitamo y’abaturage n’icyemezo cye) ariko ndumva naratekereje ku bindeba ubwanjye ko bitazongera kuba ubutaha.”
Perezida Kagame aravuga ibi mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryavuguruwe rimwemerera kongera kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu nyuma yo gusoza iyi izarangira mu 2024.
Tanga igitekerezo