Umuryango La Fondation Solidarité des Hommes (FSH) utegamiye kuri leta urasaba leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kwimura abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa CNRD, Nyatura na Kiritcho bagera 216 bacumbikiwe hafi y’ishuri ribanza rya Mutunza iri muri teritwari ya Kalehe kuko ngo bangiza ibikoresho byaryo.
Mu bikoresho uyu muryango uvuga ko aba bahoze ari abarwanyi bangiza ibirimo intebe zo kwicaraho, ameza ndetse n’ibibaho, ngo babigira inkwi zo gucana, bityo bagomba kwimurwa, bakaba bagomba kuvanwa muri aka gace ka Numbi iri shuri riherereyemo, bakajyanwa muri Nyamunyunyi, abanyeshuri bakiga neza nk’uko 7 sur 7 yabitangaje.
Muri iyi nkuru, ntabwo hagaragaramo umuti w’iki kibazo, uturutse ku bo bireba barimo ingabo z’igihugu zahabajyanye cyangwa se leta muri rusange. Gusa ariko, icyaba cyitezwe ni ukohereza mu Rwanda abahoze ari abarwanyi ba CNRD biganje muri uyu mubare babyifuza, nk’uko n’abandi byagenze mu minsi ishize, cyane ko ngo hafashwe abagera ku 2000, abo mu mitwe ikomoka muri Congo babishaka bagasubizwa mu buzima bwa gisivile cyangwa bakajya mu gisirikare cy’igihugu.
Mu bitero bya Operasiyo Sokola 2 byatangijwe tariki ya 30 Ukwakira 2019, ni ho aba barwanyi bafatiwe. Ibitero byagabwe muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo byibasiye bikomeye abarwanyi ba CNRD, ibirindiro byabo 95% birafatwa nk’uko Perezida Tshisekedi yatangarije inteko ishinga amategeko mu mpera z’ubukobaza. Abarwanyi ba CNRD bamwe barishwe, abandi barafatwa barimo n’abarenga 300 baherutse koherezwa mu Rwanda n’imiryango yabo. Aba bagicumbikiwe muri Kalehe bahajyanwe kuva tariki ya 4 Ukuboza 2019.
Tanga igitekerezo