Umunyarwenya Kanyombya akomeje kwigarurira ibyamamare byo muri Leta Z’unzu Ubumwe z’Amerika biciye mu mashusho uyu mugabo ugeze muzabukuru agenda agaragaramo ari kuvuga amagambo asekeje mu rurimi rw’icyongereza.
Nyuma y’uko umuraperi uri mu ba mbere bayoboye ku Isi, Wiz Khalifa akoresheje amashusho y’uyu munyarwenya w’Umunyarwanda, aho yavugagamo amagambo n’ubundi asekeje, uwari utahiwe ni umukinnyi wa Filimi, Will Smith.
Will Smith uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, yifashishije amashusho agaragaramo umunyarwenya Kanyombya aho aba ari kuvuga hejuru y’umunsi w’amavuko.
Kanyombya aba aririmba agira ati “Every Birthday to you, Every Birthday to you.”
Ayo yaje guhita akoreshwa na Will Smith ubwo yandikaga kuri Instagram ye, agira ati “Me singing “every birthday” in case I miss some of them in the future.” Cyangwa se ati “Nanjye ndirimba ‘Every Birthday’ mu gihe nazabikumbura mu gihe kizaza.”
Willy yavuze ibi mu gihe ari kwitegura kwizihiza isabukuru y’amavuko muri Nzeri uyu mwaka.
Imvugo za Kanyombya zatangiye kuzonga ibyamamare ubwo Umunya-Nigeria Yemi Alade yasangizaga abamukurikira amagambo yavuzwe na Kanyombya ubwo yari ari gutukana mu Cyongereza.
Nyuma ya Yemi Alade, umurapeli Wiz Khalifa na we yahise yifashisha ayo magambo abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Tanga igitekerezo