Mu majyaruguru ya Kenya ku wa 9 Mata 2024 habereye impanuka ya bisi yatewe n’umwuzure aho iyo bisi yatwawe n’amazi igeze ku kiraro giherereye mu ntara ya Tana river. Abagenzi 51 bari muri iyo bisi bashoboye kurokorwa.
Nkuko umuyobozi w’intara ya Tana river Ali Ndiema muri kenya yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associeated Press) avuga ko iyo bisi yateje impanuka, ikiri mu mazi nko muri metero 30 uvuye ku kiraro nubwo amazi bigaragara ko agenda agabanuka.
Ali Ndiema ,yavuze ko ubu umuhanda wafunzwe burundu kandi yongeraho ko umuntu wese uzafatwa yarenze kuri iryo tegeko akagerageza kuwukoresha azashyikirizwa ubushinjacyaha.
Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko abagenzi bose bashoboye kurokoka ubu polisi ikaba ishakisha uruhindu umushoferi w’iyo bisi wirengagije nkana impungenge z’abagenzi yaratwaye akanga agatsimbarara akanyuza bisi kuri icyo kiraro kugeraho iteje iyo mpanuka.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo