Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, i Kigali mu Rukiko Rw’ubujurire, mu rubanza rugomba kugaragaza nyiri umutungo hagati ya Kanyabutembo Virginie na Rugamba Xavier, rwasubukuwe hajyibwa impaka ku nzitizi zishingiye ku manza zabanje mbere ari zo RCA00097/2018/HC/MUS na RS/RECT/RC00013/2021/HC/MUS.
Urubanza rwatangiye Me Mutagoma Anastase Robert , uburanira Rugamba Xavier avuga ko urubanza baburana rudakwiye kuba mu Rukiko rw’Ubujurire bitewe nuko iyo uburana afite ibyo akosoza yagakwiye kubisobanuza uwo baburana, Aha Me Mutagoma yavugaga ko Kanyabutembo yakoshoje yitwaje ingingo ya 140 agace ka 32 k’urubanza kugirango abone uburyo bwo kujurira mu rukiko rw’ubujurire. Me Mutagoma kandi yavugaga ko naho habaho kuburana mu Rukiko rw’Ubujurire hasuzumwa uburyo bwo kugabana umutungo gusa.
Me Twizeyimana Theophile, we yavuze ko Urukiko Rukuru rwa Musanze rwafashe icyemezo kidasobanutse ari nayo mpamvu byanagize ingaruka ku irangizwa ryarwo, maze biba ngombwa ko hatangwa ibirego bisobanuza urubanza. Yakomeje avuga ko Rugamba Xavier ari we wasobanuje mbere urubanza rwiremezo rumaze umwaka n’amezi arindwi ruciwe.
Yakomeje avuga ko umurongo watanzwe n’urukiko rw’ikirenga uvuga ko igihe cyose urubanza rudashobora kurangizwa , hatangwa ikirego cyo gusobanuza urubanza ku bihe biteganywa n’itegeko.
Me Ntagara Alain Mucyo, nawe wunganira Kanyabutembo we yavuze ko Me Mutagoma yirengagije ibiteganywa n’igika cy’ingingo ya 140 ivuga ko imanza zombi zishobora kujuririrwa ,”ntabwo itegeko ritubuza kujurirwa.”
Me Twizeyimana yabwiye Urukiko ko hagomba kugaragazwa ibimenyetso by’inkomoko yumutungo mbere yo kuwugabana ndetse ko n’agaciro k’umutungo kahindutse gatandukanye n’akaburanywaga mu manza za mbere.
Me Mutagoma yongeye kubwira urukiko ko niba hari ibindi bimenyetso bagomba kubijyana mu Rukiko rwaciye urubanza bwa nyuma bagasubirishamo urubanza , bakanasobanurira umucamanza aho yari yarahishe ibimenyetso.
Mu gupfundikira iburanishwa ryuyu munsi Me Ntagara yasabye urukiko kuzashingira kuri jurisprudence yatanzwe mu rubanza RS/RECT/RC00001/2019SC ngo hamenyekane igisobanuro rwatanze ngo ruzahe amahirwe Kanyabutembo Virginie amahirwe kuza imbere yarwo.
Icyemezo ku nzitizi zatanzwe ku rubanza rukwiye kuba rujuririrwa kizasomwa tariki ya 13 Mata 2022, cyane ko impaka zabaye ku manza zaciwe mbere ari zo RCA00097/2018/HC/MUS na RS/RECT/RC00013/2021/HC/MUS , bityo hakzaba harebwa niba hajururirwa rumwe cyangwa zikajuririrwa zombi.
Inkuru zanditswezabanje bijyanye
Tanga igitekerezo