Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku wa Kabiri tariki ya 16 Mata rwafashe umwanzuro wo gukemura ikibazo cya Nyirakabera Elizabeth n’abahungu be, habanje kubungira aho ikibazo cyabereye byananirana hagakurikizwa icyo amategeko ateganya.
Ni urubanza rwagejejwe imbere y’ubutabera, nyuma y’uko abahungu b’uyu mukecuru w’imyaka 89 ari bo Rukundo Celestin na Ngirabatware Olivier bihereranye imitungo yamuramiraga akaba amaze umwaka n’amezi arenga atandatu nta n’urupfusha rw’ifaranga akoraho.
Iyo mitungo aba bahungu bombi banyaze umubyeyi wabo ni nzu ebyiri bamwubakiye zivuye muri miliyoni 11 Frw yahawe nk’ingurane z’ahanyujijwe umuhanda uva mu mujyi wa Musanze werekeza ku Kabaya, yagombaga kujya akodesha kugira ngo abone ibimutunga.
Amakuru agera kuri BWIZA ni uko imwe muri izi nzu ikodeshwa Frw 30,000 ku kwezi na ho indi igakodeshwa Frw 40,000.
Inkuru bijyanye https://bwiza.com/?Musanze-Nyirakabera-arataka-inzara-nyuma-yo-kunyagwa-n-abahungu-be-inzu
Mu rukiko umucamanza yabanje kubaza impande zombi niba zarabanje kuganira kuri iki kibazo cyangwa kwitabaza imiryango n’inzego z’ibanze bikananirana.
Me Habiyakare Emmanuel wunganira mu mategeko umukecuru Nyirakabera, yagaragaje ko ibyo byose byakozwe ndetse n’umurenge wa Muhoza n’akarere bakabijyamo, ariko aba bahungu bakinangira.
Me Habiyakare yavuze ko aba bahungu bashatse gukomeza ibintu bitari ngombwa anagaragaza uko Rukundo yabikuzaga amafaranga yose ya nyina akayamara kuri Banki.
Abaregwa ubwo bahabwaga umwanya wo kuvuga uko bumva ikibazo cyabo, bavuze ko ahanini gikomoka ku kuba mushiki wabo witwa Consolée washakanye na Mbonyitora Celestin yarajyanye nyina iwe, ibituma bose bitaborohera kumugeraho ngo bamwiteho.
Me Ntabahore wunganira mu mategeko Rukundo na Ngirabatware yavuze ko aba bana b’abahungu babuze nyina bakaba barabuze uko bamufasha Kandi babyifuza.
Mushiki w’aba bagabo ari na we umaze igihe kirekire yita kuri nyina usanzwe anafite ubumuga, yavuze ko aba bahungu banze nyina kuva yava mu bitaro, ndetse ko akimara kumujyana iwe aba basaza be na we baramwanze bagacika iwe nyamara atababujije kuhagera.
Umucamanza akimara kumva ibibazo by’uyu muryango, yabagiriye inama yo kuba batagakwiye kwiyambaza inkiko kuko usanga akenshi ibibazo byarushijeho kuremera, avuga ko hari ubwo imanza mbonezamubano zikemurwa ariko ugasanga zirushijeho gutanya imiryango.
Gusa n’ubwo umucamanza yabivuze atyo, Umuhungu wa Nyirakabera ariwe Ngirabatware yifuje ko urubanza rwakemukira mu rukiko kurusha uko byasubizwa mu bwiyunge.
Umucamanza yavuze ko ubutabera bubereyeho kunga imiryango, ari na yo mpamvu bagomba kubanza kugera ahari ikibazo.
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 byitezwe ko impande zivugwa muri uru rubanza zizahurira mu biganiro mbonezamubano aho kwishora mu manza, byananirwa kugira umusaruro bitanga bakabona kuburana byeruye.
Umucamanza yasabye Ngirabatware Olivier wagaragaje ko afite akazi kenshi kandi adakunze kuboneka kuzaza ku gihe cyangwa akabimenyesha mbere mu gihe atabonetse.
Yasabye ko buri wese abigira ibye mu gushaka igisubizo cyo gukemura ibibazo, aho kubikomesa. Bijyanye nuko yumva ko ibi bizatanga igisubizo kirambye kiruta gushondana no gukuza inzangano
Icyo abarega basaba
Nyirakabera Elizabeth usanzwe afite ubumuga (aho bamusunika mu kagare) wo mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, arasaba kurenganurwa nyuma yo kunyagwa n’abahungu be izi nzu ebyiri zakabaye zimutunga.
Uyu mukecuru avuga ko ikibazo afite cyatangiye mu myaka hafi ibiri ishize, ubwo hubakwaga umwe mu mihanda ya kaburimbo wavuzwe hejuru.
Mbonyitora usanzwe yita kuri uyu mukecuru avuga ko nk’umuryango icyo bifuza ari uko uyu mukecuru yasubizwa inzu ze ebyiri kugira ngo zibashe kumutunga, ikindi akanahabwa amafaranga zimaze umwaka n’igice zikodeshwa.
2 Ibitekerezo
Munyemana Kuwa 19/04/24
amakuru yumuryango aguma mumuryango kugira ngo ubwiyunge bugerweho neza. Hano barabota
Subiza ⇾Munyemana Kuwa 19/04/24
amakuru yumuryango aguma mumuryango kugira ngo ubwiyunge bugerweho neza. Hano barabota
Subiza ⇾Tanga igitekerezo