Umugore n’umugabo bahitamo kwitwa abo ngabo kuko bakundanye, bagashima ko babana mu rugo rumwe, bakarara ku gitanda kimwe, bagafatanya imirimo itandukanye iteza imbere urugo. Iyo badahuje, buri wese abona ibyo yari yiteze ku wundi, hari ubwo babyumvikanaho bagatandukana ariko hari n’ubwo umwe agenda, undi atabizi, ibyo nakwita kwahukana.
Muri Mauritania, uba ari umunsi w’ibirori iyo umukobwa (umugore) ataye umugabo, agasubira ku babyeyi be, bikitwa ‘Tahrish’. Hategurwa ibirori, bagategura imivugo, indirimbo nziza baririmbira wa mugore, zimutaka ubwiza bwe butazigera buvaho. Byose bibaho kugira ngo akomeze yigirire icyizere ko ari mwiza no kugira ngo umugabo wamufashe nabi, agire ishyari, atekereze ko yibeshye, wenda yisubireho, aze atware umugore. Izi ndirimbo n’imivugo kandi bituka wa mugabo, bikagaragaza ko ari ikigwari.
Muri Mauritania, ni ibigwi ku mugore ushakwa n’abagabo inshuro nyinshi kuko ngo bigaragaza ko ari mwiza cyane!
Nk’uko ikinyakuru TRT kibitangaza, cyaganiriye n’umugore witwa Mariam bint Ahmed Salem w’imyaka 50 y’amavuko. Mariam yavuze ko yashakanye n’abagabo 9 kandi ngo ni ishema kuri we kuko bigaragaza ko afite ubwiza butagereranwa. Yongeyeho ko burya urushako rurambye, rurambirana, ibyiza kuri we bikaba gushaka, wabona utangiye kurambirwa, ugashaka undi.
Muri iki gihugu hasohotse raporo mu 2018 yagaragaje ko 1/3 cy’abagore bamaze gutandukana n’abagabo babo, aha abarenga 60 % bari barengeje imyaka itanu batandukanye. Urugero rwa 7%, bari bamaze gushaka abagabo batatu kuzamura.
Impamvu umugore wo muri Mauritania wamaze gutandukana n’umugabo yitabwaho cyane n’umuryango avukamo ni uko burya ngo abagore bigeze gushaka bakundwa cyane kubera ko bafatwa nk’abakuze mu mutwe, bafite ubunararibonye, bumva kandi bashobora kwihanganira imbogamizi z’urugo. Gusa si ko bimeze ku bagabo kuko umugabo utandukanye n’umugore, afatwa nk’ uwirengagiza inshingano afite ku rugo, umuntu udashoboye kwihangana ndetse utanashobora kurwanirira urugo rwe.
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 18/01/20
Si muri MAURITANIE gusa no mu Rwanda byarahageze hari aho nzi byabaye hano i wacu umugabo yagiye gucyura umugorewe agezeyo sebukwe na baramu be bamuhata inkoni! hari n’abagabo benshi nanjye ndimo nzi bacitse burundu k’umuco nako ingeso yo kubona umugore yahukanye ngo uririrwa umwiruka inyuma ngo uracyura (kugarura mu rugo uwahukanye) ngo abagira iyo bajya baragenda uramureka agatembera nawe akareba ganze akamenya aho isi igeze , gusa ngo inkoko yaraye ku gasozi bucya yabaye inkware.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo