Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yongeye kugarura umuhango w’umuganura wari waraciwe n’abakoroni mu 1925, iki cyemezo cyo kugarura umuhango w’umuganura cyashyizweho mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’insobe byari byugarije igihugu cyacu nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi nkuko Nyakubahwa Kagame Paul umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga kumugaragaro itorero ry’igihugu mu mwaka wa 2012, ati "Twasubiye inyuma mu muco gakondo gushakirayo ibisubizo bya bimwe mu bibazo duhura nahyo; ibi byerekana uburyo umuco wacu wari ukize."
Umuhango w’umuganura ubumbatiye indangagaciro nyinshi tutarondora ngo turangize none aha, ariko muri iyi nyandiko turagaruka ku ndangagaciro y’ubumwe n’amajyambere by’abanyarwanda, impamvu yabyo ni uko mu mateka yacu tuwubona nk’icyungo cyitabajwe igihe cyose u Rwanda rwahuraga n’amakuba.
Mu gihe cy’Umwami Ndahiro Cyamatare, akaba ari nawe Se wa Ruganzu Ndoli wabaye umucunguzi w’u Rwanda, habaye amakimbirane yo kurwanira ingoma hagati ya Ndahiro wari umuragwa wayo n’umuvandimwe we Bamara, bose bakaba bari abahungu ba Yuhi Gahima, Bamara yanze kwemera icyemezo cya Gahima cyo kuraga Ingoma Ndahiro, icyo gihe habaho urugomo bituma umuryango w’umwami ucikamo ibice bibili, Bamara n’umuhungu we Byinshi n’ingabo zabo z’abanyabyinshi bifatanije n’abashi b’abanyabungo barwana intambara yaje kugwamo Ndahiro Cyamatare n’abagore be ubwo bigarurira igihugu batyo, igihugu cyimara imiganura (Imyaka) cumi n’umwe kiri mu marira n’imibirogo gusa kugeza igihe Umutabazi Ruganzu Ndoli yaziye avuye i Karagwe aho yari yarabundishirijwe aza aje K?bura u Rwanda.
Nyuma yo kuba umwami wimye ingoma y’u Rwanda narwo rwimye ingoma y’Imana Ruganzu Ndori yashyizeho imihango myinshi agamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byari bihari ni muri urwo rwego yongeye gusubizaho Umuganura wakurikiraga ibirori bya Kamena cyangwa se icyunamuro nabyo byabanzirizwaga n’icyunamo. Ibirori by’umuganura byabaga mu mboneko z’ukwezi kwa Nyakanga kw’Ikinyarwanda, kwabonekaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu k’ubu, ku bahanga muby’inyenyeri bazi ko icyo gihe aribwo ikimenyetso cya Gemini kiba kigaragara, Gemini kikaba ari ikimenyetso cy’abavandimwe batumvikana ariko baba bagomba kwiyunga, mu bahanga mu by’inyenyeri bo mu buvazuba bazi ko abo bavandimwe ari Castor na Pollux.
Izi nyenyeri zashushanyaga abavandimwe bahoraga bashyamiranye ariko uko bakura bakaba ariko bagenda bumvikana kandi biyunga, Icyo gitekerezo ariko na none kirumvikanisha izina Nyakanga bisobanura kwanga nabyo biva ku nshinga Kwangana biragaragara ko hano aba bavandimwe batumvikanaga ari Ndahiro Cyamatare n’umuvandimwe we Bamara.
Mu kuri kw’izi nyito n’aya mazina bimwe mu mvugo z’abanyamadini bita iby’umwuka tubona Ruganzu nk’imbaraga iganza imbaraga y’ubusambo bwo kumaraho no kwikubira byinshi (Byinshi bya Bamara) n’imbaraga y’ubujiji n’umwijima, mu by’ukuri izi mbaraga zombi ubujiji n’umwijima (umwijima nko kutamenya) ndetse n’imbaraga z’ubusambo no kwikubira ukamaranira kumara iby’abandi (Ibitakugenewe) biteza amakimbirane n’intambara, ibi rero kugira ngo bitsindwe bikenera imbaraga ibiganza (Ruganzu) iturutse iburasirazuba ikazana urumuri, ahari ubutware bw’umwijima n’ubusambo bukirukanwa.
Usesenguye neza uhugutse ibi tumaze kubona usanga neza neza aribyo byabaye mu bihe by’itegurwa n’ikorwa rya Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, iyo usesenguye usanga izi mbaraga z’ubusambo no kumaranira kumara iby’abandi (Ibitakugenewe) n’imbaraga z’ubujiji aribyo byari mu bantu bateguye banakora Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bavugaga ko barwanira kuba ku butegetsi, bakica bakanasahura (Kumara/byinshi bya Bamara) imitungo y’abo bishe
Umuhango w’umuganura wakurikiraga ibirori bya Kamena,uyu munsi w’ibi birori ukaba wari umunsi wo gutsinda no kwirukana akabi n’agahinda kose mu mitima y’abantu mu ngo ndetse no mu gihugu cyose, abanyarwanda bakizihiza uwo munezero bose hamwe bunze ubumwe, uwo munsi w’ibirori bya Kamena kandi nawo wabanzirizwaga n’Icyunamo cya Gicurasi iki cyunamo kikaba cyari igihe cyo kwigomwa (igisibo) abanyarwanda bibukaga ibihe by’amage u Rwanda rwanyuzemo rwubamye Rukuburwa na Ruganzu ndoli
Ibi ni bihe birasa neza n’ibikorwa uyu munsi kuko tugira Icyunamo Umunsi wo Kwibohora utuma abantu bishima bakongera kwibuka igihe Inkotanyi zabohoraga igihugu zigakiza abicwaga bakongera kubona ibuzima, umucyo n’ubuzima bikongera kugaruka mu gihugu ndetse tukagira n’Umuganura
Umuganura rero ni umunsi w’ibirori uhatse imbonezabitekerezo ikomeye cyane y’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bakaganuzanya abana bakaganuza ababyeyi babo nabo bakabaha imigisha yo gutunga no guhirwa, Rubanda rukaganuza Umwami Nyagasani w’igihugu nawe akaruha Umuhisha wo kurumbuka, mu muganura bose barasangiraga nta kurobanura bikabaremamo ubumwe ndetse bakajya n’imigambi yo guteza imbere igihugu cyabo amajyambere akiyongera
Ibi birumvikanisha neza icyo abakoroni bashakaga kugeraho kuko mu byari bibazanye ari ugusenya ishyanga ry’u Rwanda, nta kundi bari kubigeraho rero batarimbuye imizi y’ubumwe bwabo bityo bihutira guca imihango n’imigezo myinshi yari igishitsi cyabwo, nibwo bacaga Umuganura ndetse n’umwiru wari uwushinzwe Gashamura ka Gakangirashyama bakamucira ishyanga (Iburundi), bakigisha mu nyigisho zabo ko ibyo ari imihango ya Gipagani, Bazana amasakaramentu, abasangiraga amasaka batangira gusangira amasakaramentu, ubumwe bw’abanyarwanda bucika buhoro buhoro kugeza kuri Genoside yakorewe Abatutsi , inzu bahererwagamo amasakaramentu bazicirwamo ari benshi aya ni amateka benshi bazi.
Nyuma ya Genoside ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragaza akamaro ko guhitamo gushakira umuti ibibazo twari dufite mu murage w’abakurambere bacu, unyurwa wese ntiyabura gushima ubuyobozi bw’igihugu kubw’amahitamo yo kwemera Abanyarwanda gusubira mu mateka yacu tukibuka ko dufiye INTANGO Y’UMURAGE twaterekewe n’abakurambere bacu ngo itumare inyota n’umwuma duterwa n’urusobe rw’imico y’amahanga.
Mu kwizihiza uyu munsi w’umuganura birakwiriye ko uko bucya bukira dukwiriye kurushaho kwimbika muri nyirizina y’umuhango kurenza uko biba umuhango musa, uyu si umuhango usanzwe ni umuhango ukomeye niwo umuntu yagereranya n’ibyo uyu munsi twita Ubunani, rero birakwiriye ko mu gihe dushaka gusangira akamaro k’umuhango w’umuganura dukwiriye kwinjira neza mucyo uricyo,
Umuhanzi Rugamba Sipiriyani mu ndilimbo yise Umuco wacu yagize ati ” ushaka ibyiza by’aho avuka ntabwo akikira, ntabwo arangara ngo ajye abikunde urumamo ahubwo akomeza umureko akabizimbura aho biri hose ntaho avanamo haba amanywa cyangwa ijoro mu mvura cyangwa ku zuba yimika umuco.”
Tube abanyarwanda mu nzira no mu nzu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
Tanga igitekerezo