Mu iburanishwa ryabaye tariki ya 2 Werurwe 2022 , Urukiko rw’Ubujurire rwaciye Me Nzayisenga Francis ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana abiri kubera kwivana mu rubanza ku munota wa nyuma, aho Umunyarwandakazi Kanyabutembo Virgine aregamo Rugamba Xavier.
Rugamba yagaragaye mu Rukiko wenyine nta mwunganizi afite, maze abwira Urukiko ko umwunganizi we yakoze impanuka kandi na we bamwibye telefone, yabuze uko amuhamagara ngo amenye niba abasha kuza cyangwa ataza. Nyamara ku ruhande abunganira Kanyabutembo bo bahise bavuga ko bamaze kubona ubutumwa muri system bwo kwikura mu rubanza ka Me Nzayisenga.
Me Twizeyimana Theophile na Ntagara Alain Mucyo bumvikanye mu rukiko bavuga ko umwunganizi wa Rugamba yikuye mu rubanza, nk’uko bigaragara muri system. Bavugaga ko yanditse saa mbiri n’iminota 25, habura iminota 5 gusa ngo urubanza rutangire.
Perezida w’Inteko y’abacamanza yabajije icyo uruhande rwa Kanyabutembo rubivugaho kubona umwunganizi wa Rugamba yikuye mu rubanza ku munota wa nyuma, maze Me Twizeyimana asubiza ati: “Twasaba ko uburenganzira bw’umuburanyi bwubahirizwa, urukiko rumuhe ‘warning’ ko ubutaha atazongera kubikinisha kuko imvugo ze n’ibiri muri system birahabanye.”
Me Ntagara we yavuze ko hamaze iminsi hagaragara bamwe mu banyamategeko bikura mu manza ku munota wa nyuma, hasigaye iminota ngo iburanishwa ritangire, asaba ko Rugamba yahabwa amahirwe yo gushaka umwunganira kuko itegeko ritemera ko yakwiburanira. Ati: “Ni amakosa akomeye yo kumenyesha urukiko hasigaye iminota itanu, ni amakosa akomeye. Urukiko, rwaha amahirwe Rugamba kuzaburana yunganiwe.”
Iburanishwa ry’urubanza ryasubitswe kugira ngo Rugamba ashake umwunganizi wundi maze Me Nzayisenga , acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda kuko atigeze amenyesha umukiriya we mbere y’igihe ngo ashake undi, byafashwe nko gutinza urubanza. Ruzakomeza nyuma y’ibyumweru bibiri tariki 16 Werurwe 2022, saa tatu n’igice.
Rugamba we yasabaga ko rwashyirwa mu byumweru bibiri kuko afite operation, yo kubagwa kubw’uburwayi afite , akahava ajya kureba umwunganizi we cyangwa agashaka undi.
Muri uru rubanza hagomba kumenyekana nyir’umutungo uri mu kibanza UPI:3/03/04/04/1497 mu mudugudu w’ Uburanga w’akagari ka Mbugangari k’umurenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu, aho Kanyabutembo n’abana be bemeza ko ari we wubatse inzu irimo, Rugamba we akemeza kko afite uruhare kuri uyu mutungo nk’uko byagiye bigaragara mu manza zabanje.
Inkuru bifatanye isano:
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame->https://bwiza.com/?Rubavu-Urukiko-rwatesheje-agaciro-cyamunara-y-inzu-y-uwaburanaga-n-Umuhesha-w]
Rubavu: Umucamanza yabajije ’Huissier’ uburana na Kanyabutembo niba yerekwa akamenya iby’urukiko
Rubavu: Arashinja abacamanza kumuriganya inzu yubatse mu kibanza yahawe na Leta, agatabaza Kagame
Tanga igitekerezo