
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, urasaba abatuye Isi kugira uruhare runini mu gukumira igikorwa cyo kwiyahura, ushingiye ku kuba umubare wabo ku mwaka warageze ku bihumbi 700.
WHO yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 10 Nzeri 2023, mu gihe abatuye Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ubwiyahuzi, World Suicide Prevention Day.
Uyu muryango ushingiye ku nsanganyamatsiko yo “Kurema ibyiringiro binyuze mu bikorwa”, uragira uti: “Mu kurema ibyiringiro binyuze mu bikorwa, twakerewe abantu bafite ibitekerezo byo kwiyahura ko hari ibyiringiro, ko tubitayeho kandi ko dushaka kubafasha.”
Uravuga ko gukumira ubwiyahuzi ari ikintu cy’ingenzi gikwiye kwitabwaho mu rwego rw’ubuzima rusange, kandi ko hakwiye ibikorwa byihutirwa bigamije kugabanya umubare w’abiyahura.
Umunsi mpuzamahanga wo gukumira ubwiyahuzi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’2003. Insanganyamatsiko ihora ari imwe.
Tanga igitekerezo