Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko yanduye icyorezo cya Covid-19, kandi ko byatewe n’uko atari acyambara agapfukamunwa mu rwego rwo kucyirinda.
Inkuru y’uko Museveni yanduye iki cyorezo yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa 8 Kamena 2023, nyuma yo gufatwa ibipimo bitatu.
Yasobanuye ko yahise ajya mu kato muri Nakasero kandi ko uyu munsi n’ejo akazi ke karaba gakorwa na Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabanjja.
Museveni yavuze ko yakoraga ibishoboka byose, yirinda Covid-19 ariko ko kuva mu gihe cya vuba atari acyambara agapfukamunwa bitewe n’ingaruka kamugiragaho mu maso no mu muhogo. Ati: “Muribuka igihe nabuze ijwi inshuro ebyiri mu matora? Ni imwe mu ngaruka.”
N’ubwo Covid-19 itagikanganye, Perezida wa Uganda, we yakomeje kujya yambara agapfukamunwa mu gihe yabaga ari mu ruhame, kugeza igihe kamuguye nabi, akakareka.
Yahaye Abanya-Uganda icyizere cy’uko akira vuba, kuko ibimenyetso afite ngo biroroheje.
Tanga igitekerezo