
Umukunzi wacu aragisha inama nyuma y’uko yisanze aryamana n’abo bahuje igitsina ariko nanone ntibimubuze kuryamana n’abo batagihuje, aho kuri ubu yatinye kubibwira umugore we kugirango bitamuviramo gusenya.
Yagize ati"Amazina yanjye ntabwo ndibuyavuge ku bw’umutekano wanjye! njya nkurikirana itangazamakuru kandi ndanarikunda kuko ririgisha ari nayo mpamvu mba naryizeye nkagisha inama binyuze muri ryo bityo kugirango mve mu gihirahiro cy’ibibazo ndimo."
Natangiye kuryamana n’abo duhuje igitsina , nkiga mu mashuri y’isumbuye biturutse ku kigare cy’abana b’abanyamugi twiganaga.Ubusanzwe nikundiraga abakobwa cyane nabo bakankunda kuko nari umukinnyi wa Basket, icyo gihe umukobwa wese n’ifuzaga naramubonaga kuko nari icyamamare.
Umunsi umwe umusore w’inshuti yanjye yaranyegereye aba inshuti yanjye tukajyana mu birori, ndetse tukararana no kuburiri.Umunsi umwe nasanze arimo kureba filime muri telefoni ye , ndebye nsanga ari abagabo barimo gukora imibonano na bagenzi babo.
Namubajije impamvu yarimo areba ibintu nkibyo ambwira ko ari we uzi impamvu, yagiye akomeza kuzireba turi kumwe akajya anyereka izasohotse zose noneho nyuma aza kunyerurira ko ari umutinganyi nanjye atangira kunyiyegereza .Umunsi umwe yanjyanye mu birori bibera mu ngo bakunze kwita (House Party),turarya noneho ampa ibintu biryohereye ariko biri mu ishusho y’inzoga atangira kunkorakora ambwira ko tugiye gukora imibonano.
Abari bari aho, nabo buri umwe wese, yabaga afite uwe .Naremeye arabikora ,ubukurikiyeho turongera bitangira ubwo ariko njye sinaretse inkumi nakomeje kuzitereta nza gushaka n’umugore ariko nkomeza no kuba umutinganyi.Nabanye n’umugore ariko nkanyuzamo nkafata nk’ijoro rimwe nkajya kubonana na wa musore cyangwa abandi bashyashya!
Iyo ndikuganira n’umugore wanjye arambwira ngo abantu bamubwiye ko ndi umutinganyi ambazza niba aribyo ndabihakana , ariko ntiyanyurwa ambwira ko agiye gukora ubucukumbuzi yasanga aribyo agahita yigendera akajyana n’umwana wanjye nkunda cyane.
None ndibaza mbimubwire cyangwa mwihorere, ikindi kandi nifuza kubivamo ariko nkabura aho mpera nubwo mbikora ariko nta n’ibyiza nabonyemo.Murakoze
3 Ibitekerezo
Bukuru emmanuel Kuwa 01/06/23
Umve rwose ntugaterwe nisoni zo kureka ibibi vamo vuba ngwino usange yesu
Subiza ⇾eeee Kuwa 01/06/23
uzajye gutura Uganda bazagufasha kubivamo
Subiza ⇾iganze Kuwa 08/06/23
Ngo ubura aho uhera uva mu butinganyi? Gute se? Ubutinganyi ni amahano, buvemo rwose. Fata icyemezo, ubibwire n’abo mwasangiye ubuyobe, ubasezereho kandi ubirinde utandukane nabo. Niwisenyera urugo, uzabyicuza by’iteka ryose. Wikururira abazagukomokaho umuvumo w’iyo myuka mibi y’ubutinganyi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo