Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibihumyo bituma umuntu aramba akabaho igihe kirekire cyane ,ibi bigaterwa n’intungamubiri dusanga mu bihumyo nk’ibyitwa antioxidant bifasha mu gusohora uburozi mu mubiri no kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika n’ibindi.
1.Kubaka ubudahangarwa bw’umubiri no kubukomeza
Mu bihumyo dusangamo Vitamini D ku kigero cya 45% cy’ingano yayo ikenerwa ku munsi , iyi vitamini ni ingenzi mu kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri mu guhangana n’indwara , nanone inagira uruhare runini mu mikorere y’imikaya n’ibindi.
Kurya ibihumyo bituma umuntu atarwaragurika cyangwa ngo azahazwe n’indwara za hato na hato bityo bikaba ari ikiribwa cyiza ku muntu ufite uburwayi bushegesha umubiri nka Sida , Diyabete na kanseri.
2.Gukomeza amagufa
Mu bihumyo dusangamo imyunyungugu itandukanye irimo karisiyumu na fosifore ,ndetse hakiyongeraho na Vitamini D , ibi byose bikaba ari ingenzi mu gukomeza amagufa no kurinda ko wakwibasirwa n’indwara itera kumungwa kw’amagufa izwi nka Osteoporosis .
3.Kunoza imigendekere myiza y’igogora n’imikorere y’amara
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 , bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya International Journal of molecular sciences bwagaragaje ko ibihumyo bituma udukoko twiza two mu bwoko bwa bagiteri two mu mara dufasha mu gucagagura ibyo twariye tumer neza .
Utu dukoko twiza tugerenywa n’ibyitwa probiotics bifasha mu migendekere myiza y’igogora no mu gutuma ibyo twariye bikamurwamo intungamubiri .
4.Kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
Ikigo cya American Heart Association kivuga ko mu bihumyo dusangamo umunyungugu wa potasiyumu ku bwinshi , uyu munyungugu ufasha mu mikorere y’umutima myiza ndetse no mu gushyira ku murongo umuvuduko w;amaraso .
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya American Journal of Medecine mu mwaka wa 2021 bwagaragaje ko ibihumyo binagira uruhare runini mu kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bityo bikagaanya iyago yo kwibasirwa n’indwara z’umutima na hypertension.
5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri
Ubushakashatsi bwatangajwe mu mwaka 2021 , bunyujijwe mu kinyamakuru cya Advances in Nutrition buvuga ko abantu barya ibihumyo bihoraho ,ibyago byo gufatwa n’indwara ya kasneri bigabanuka ku kigero cya 34% .
ibi bigaterwa n’ibinyabutabire bya Antioxidant dusanga mu bihumyo , aha havugwa ibyitwa ergothioneine na glutathione birinda uturemangingo kwangirika .
Ubundi bushakashatsi bwatangajwe mu mwaka wa 2019 butangazwa mu kinyamakuru cya cancer prevention research aho bwakorewe ku bagabo bagera ku 100.000 bwagaragaje ko kurya ibihumyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri zigera ku bwoko 16 ugereranyije n’abantu batabirya .
6.Kurinda no gutera imikorere myiza y’ubwonko
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Alzheimer’s Disease mu mwaka wa 2019 , buvuga ko kurya ibihumyo irinda ubwonko gusaza , bikanagabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zifata mu bwonko ziterwa n’ubusaza .
Tanga igitekerezo