![Nyaruguru: Umuryango uherutse kwibaruka impanga eshatu urasaba ubufasha](local/cache-vignettes/L1000xH666/uwimana-8ea7f.jpg)
Umuryango wa Uwimana Josiane na Komezusenge Jean Baptiste, utuye mu mudugudu wa Rasaniro, akagari ka Maliba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, uherutse kubyara abana batatu b’impanga, urasaba ubufasha ngo ushobora gukuza abo bana no kubarinda igwingira kuko uvuga ko ubwawo utishoboye.
Nk’uko BWIZA yabitangaje, uyu mubyeyi Uwimana Josiane, w’imyaka 32, yibarutse impanga eshatu (abahungu babiri n’umukobwa umwe) kuwa 14 Nzeli 2023, bimutunguye kuko avuga ko atari yaripimishije inshuro ziteganywa zose ngo amenye ko atwite impanga yitegure.
Ubwo twasuraga uyu muryango mu rugo rwawo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, Uwimana yatangaje ko kubera ubukene, nta byo kurya afite ngo abone amaashereka ahagije abana batatu. Avuga ko barara barira barwanira ibere nawe akarara yicaye.
Uwimana ati “N’ubusanzwe twari abakene. Byongeye, muri ibi bihe, nta biribwa biriho, abantu barashonje. Abana barwanira ibere kubera ko baba bashonje. Ntabwo bonka ngo bahage. Ku manywa hari ubwo mbona agahenge ariko ninjoro barara barira. Sinsinzira. Umwe aronka akayamaramo, undi yajyamo akayabura, akarira. Agahinda kakanyica.”
Uwimana avuga ko icyifuzo cye aruko yabona amata cyangwa indi nyunganizi imufasha kubona amashereka kuko ngo arya rimwe ku munsi.
Komezusenge Jean Baptiste, umugabo wa Uwimana, avuga ko usibye ibijumba nta kindi kiribwa bafite mu rugo. Ibindi byose ni uguca inshuro bakabihaha. Ati “Kubyara impanga eshatu byaradutunguye ariko twarabyakiriye. Ikigoranye ni ukubona igitunga umubyeyi kuko usibye ibijumba nabyo bike, ibindi byose ni uguhaha. Njya guhingira umuntu akampa 1000 fr nkabona ay’igikoma n’agasukari. Kurera impinja eshatu biragoye kandi mu giturage cyacu hari inzara ntawagufasha.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabilizi aho Uwimana yabyariye, Ntaganira Valens, avuga ko uyu muryango nta bushobozi ufite bwo kurera impanga eshatu ngo zikure neza zitagwingiye. Ati “Uriya muryango ntiwishoboye. Bariya bana ntiwabashobora wonyine. Uko Imana yaturemye, amashereka y’umugotre umwe ntiyahaza abana batatu. Ntibishoboka. Bakeneye inyunganizi.”
Ntaganira avuga ko batabonye ubufasha, abana bagwingira n’umubyeyi akagirwaho ingaruka mbi z’imirire mibi kuko afite abana bamwonka kandi nta bushobozi afite bwo kubona indyo nziza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, avuga ko agiye kubikurikirana kuko nta makuru yari afite. Ati “Ngiye kubikurikirana kuko sindamenya ikibazo uwo muryango ufite. Ubusanzwe, umuryango ni wo ugomba kumenya abana bawo, ubuyobozi bukaza iyo hari ikibazo."
Umuryango wa Uwimana na Komezasunge ufite abandi bana batatu harimo umukuru w’imyaka 10.
Tanga igitekerezo