Tubanze twemeranye ku kintu kimwecyo gukorakoranaho , (caresses) ari ikintu cy’ingenzi cyambere mu bitera kwifuza kuryamana hagati y’umugore n’umugabo.
Bizwi ko ubundi mu miterere y’umugore , inkomoko yo kwifuza ituruka kure, atari kimwe n’umugabo ushyuha vuba biturutse ku kuba gusa ijisho rye rimweretse umugore unyuzeho yambaye utuntu tugufi, amashusho afite ukuntu ateye , n’ibindi nk’ibyo.
Abagore rero siko bateye , umugore yifuza kuba yabwirwa amagambo meza, kumwereka urukundo, ariko cyane cyane kumukorakora aribyo tugiye kwibandaho hano.Muri uyu mwandiko turi buvuge ku byiciro bitatu bya caresses hagati y’umugore n’umugabo, guhera ku rwego ruto kugeza ku rwego rwo hejuru.
Mu gutangira ariko turabanza dusobanure caresse icyo aricyo, n’uburyo ikorwamo biraza kudufasha kugira ngo tuze kugera kuri za nzego zo hejuru twavuze.
Caresse ni iki? Yakorwa ite?
. Caresse isobanurwa nko gukorakora umuntu mu buryo bworoheje, buyobowe n’amarangamutima,n’ibyiyumvo, niyo mpamvu iyo ukorakora umugore wawe udashyiramo imbaraga ngo utsindagire, ahubwo ni ukumukoraho buhoro.
. Caresse ikorwa mu buryo busanzwe (naturelle) no mu gihe gikwiye, mu kiganiro murimo kugirana.
. Guhinduranya igihe n’inshuro zo gucaressa umugore. Ntabwo uko wakorakoye umugore ejo ariko wabikora uyu munsi, Ibyo hari igihe bitamunezeza.
. Caresses zigomba kugira igihe zimara gitandukanye. Ushobora gukora ku mugore mu buryo bwihuse, mu buryo butinda ho gato,(nk’ahantu runaka , nko ku kuboko k’umugore). Uko ugenda uhindura igihe caresse imara niko ku mugore agenda abifata nk’ibintu bisanzwe; bikamugera imbere mubwonko.
. Caresse uyikora ukurikije amarangamutima n’ukuntu wo ushaka kuyikorera abyitabiriye
Uburyo umuntu yasobanura ibyo ni nk’uko utacaressa umuntu mukimenyana uwo mwanya nkuko wabikora k’uwo musanganywe. Hari igice cy’umubiri wakoraho ku muntu musanganywe, utakoraho ku muntu mugihura ako kanya , ari nabyo tuzarebera hamwe mu gice cyacu cya kabiri.
Tanga igitekerezo