Nyuma y’uko Umunyarwandakazi uba hanze y’u Rwanda, Kanyabutembo Virginie akomeje gutabaza izego zinyuranye z’ubuyobozi, iz’ubutabera kugeza n’aho umuryango we n’abaturage bamuzi batabazaga Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame, biturutse ku cyo bita kurenganyirizwa mu butabera no gukeka ruswa ku bo baburanaga ngo yamburwe umutungo we utwarwe n’uwitwa Rugamba Xaver, hakomeje kugaragara abantu benshi batanga ubuhamya ndetse no kwivuguruza cyangwa gusubiramo ku ruhande rwa Rugamba Xaver uvugwa kuburana amahugu dore ko nawe yiyemerera ko ibyo aburana abishukwamo n’umugore uvugwa kuba inshuti ye ndetse n’umuhungu we witwa Tony.
Uwitwa Uwambuga Alice, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com/TV, yatangaje ko azi neza iby’umutungo uburanwa n’aba bombi, cyane ko nyuma y’uko abuze ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 we n’abavandimwe be 4 baje guhura na Kanyabutembo wari uhungutse mu Banyarwanda bari barahunze mu 1959, maze akabafata akabarerana n’abana be barindwi, hiyongereyeho abandi bari imfubyi 3 abashyira hamwe aho yakodeshaga i Gisenyi. Avuga ko nubwo Kanyabutembo nta kazi gafatika yagiraga, yababereye umubyeyi ntagereranwa mu bushobozi bwe yakuraga mu kuba yari umucoracora (umukarasi) kugeza ubwo batandukanaga agiye muri Amerika.
Uwambuga Alice we n’abavandimwe be barezwe na Kanyabutembo ubwo ababyeyi babo bari bamaze kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi
Mu buhamya burebure Alice yatanze, avuga ko yagize agahinda ubwo yabonaga hari umuntu ushaka gutwara umutungo w’umubyeyi wabareze we n’abavandimwe be ubwo ababyeyi babo bari bakimara kwicwa muri jenoside, akanibaza ukuntu abacamanza batigeze babaza cyangwa ngo bemerere abatangabuhamya n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugeza ubwo ubutaka n’inzu bihabwa utarayiruhiye, ari na byo byatumye habaho guhura n’umuryango n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ati: “Maze kumva ko Virginie Kanyabutembo ari mu rukiko ni bwo nahise numva ko ibisambo bihari koko! Narabyumvishe mu binyamakuru, ngerageza guhamagara abana be barabinsobanurira numva ndatunguwe! Umuntu aruhire umutungo we n’ubu aracyashoramo amafaranga yubaka, undi asubire inyuma ngo yiyandikisheho inzu ngo ni iye!”
Akomeza avuga ko Kanyabutembo Virginie yagiye muri Amerika amaze imyaka 14 umugabo yaramutaye, batabana nk’umugabo n’umugore, agenda agiye gushaka imibereho ndetse ko ubwo yajyaga kurira undege hari ibaruwa yandikiye uwari umugabo we amubwira ko niyibuka ko yabyaye yazajya ajya gusura abana, Kanyabutembo Virginie ngo yakomeje kurera abana abishyurira amashuri wenyine.
Alice yemeza ko kuva yahura na Kanyabutembo batigeze babona umugabo we kuko babyumvaga bavuga ko amufite w’umushoferi ariko we atigeze amubona na rimwe kugeza igihe bari bamaze kuva aho babanaga na we, Kanyabutembo akajyana abana kubana mu nzu imwe n’undi muryango. Avuga ko kugira ngo yubake inzu yahawe ikibanza nk’abandi bantu bahungutse ndetse nk’umugore wari indushyi, maze batangira kubaka aho yubakirwaga n’abagororwa bari muri gereza ya Gisenyi harimo n’umugororwa uzwi mu bafungiwe gukora jenoside witwa Kawawa. Akemeza ko we ubwe n’abana ba Kanyabutembo n’abandi b’imfubyi yareraga ari bo batekeraga abagororwa ibirayi cyangwa baba babuze amafaranga bakabagurira amandazi n’ikigage.
Uwahawe ikibanza ni Kanyabutembo nkuko bigaragara kuri Acte
Uko byagenze ngo ubutaka bwibaruzweho utari nyirabwo : Haba Alice, abana n’abaturanyi ba Kanyabutembo bavuga ko imvano yo kugira ngo Rugamba Xaver yiyandikeho ubutaka butari ubwe yabikoze mu manyanga akomeye nyuma y’imyaka myinshi batamuca iryera kuko hari hashize imyaka irenga 15 batazi aho aherereye kuva yamuta mu 1990, Kanyabutembo avuga ko nyuma y’iki gihe atongeye kumubona usibye rimwe nabwo agiye kumushaka abana bamumereye nabi.
Ngo hari nigihe Xaver yaje Gisenyi akatisha abantu bari basangiye inzoga amacupa arangije aracika , maze ubuyobozi bubwira abana ko aribo bagomba kubavuza bakanatunga imiryango yabo batabikora bakabafunga , Kanyabutembo ngo yarabikoze nubwo yari muri Amerika kugirango abana be badafungwa.
Nyuma yuko yari yaratorotse ubuyobozi ngo abana be bamenye ko Se yarwaye agiye gupfa adafite naho kuba bamugirira impuhwe bajya kumuzana i Kanombe baramurwaza, igihe cyaje kugera bamwe bajya gushaka abandi bajya kwiga maze Rugamba nawe abona uburyo bwo kwibaruzaho ubutaka n’inzu bitari ibye atangira no kubishakira umukiriya.
Umukobwa wa Kanyabutembo witwa Rugamba Dada Ferri ari nawe wakurikiranye ukubakwa kw’inzu, aganira na Bwiza.com ndetse na Bwiza TV yavuze ko Se yabataye bakiri bato, atigeze amenya uko bize n’uko babayeho kuko nyina ari we wabishyuriye amashuri akabarera akabakuza kugeza n’ubwo bagiye gushaka bakagira ingo zabo. Ati: "Mama ni we watureze kuko Papa yataga urugo akigendera, Mama yagurishaga n’umwenda we kugira ngo tubashe kwishyura amashuri i Goma.”
Ikiganiro na Uwambuga Alice
Ibivugwa : Ninde uri inyuma yo guhuguza uyu mutungo?
Abazi Xaver ubundi bavuga ko we ubwe bigoye ko yakubaka inzu kuko adafite ubushobozi no kuba afatwa nk’uwasabitswe n’inzoga dore ko hagiye hafatwa amashusho Bwiza inafitiye kopi (copy) yo mu bihe bitandukanye, agaragara aryamye mu muhanda yananiwe kugenda. Mu kiganiro Bwiza yagiranye n’abantu batandukanye, baba abagize uyu muryango cyangwa nka nyirubwite Kanyabutembo bavuga ko ikibyihishe inyuma ari abantu biyemeje gushaka gutwara iyi inzu amaze imyaka aruhira, ngo uyu wahoze ari umugabo we Rugamba Xaver n’umwana we Rugamba Tony, bashobora kuba bashukishwa amafaranga ngo bangaze uyu mukecuru n’abana yabyaye, bakavuga ko aba bashobora kuba bakoresha imbaraga runaka mu butabera bakeka nka ruswa, batiyumvisha ukuntu umucamanza yirengagiza ibimenyetso nkana cyangwa ngo anagire ubushake bwo kubibona no kubisaba.
Rugamba Ferri Dada Avuga ko hari ukuri kwirengagijwe n’Urukiko
Haba Kanyabutembo, Alice, Dada, Theoneste n’abandi tutarondora muri iyi nkuru bibaza ukuntu urukiko rushobora kwirengagiza ubuhamya n’ibimenyetso bihari, rugafata umwanzuro bo batishimiye ku ruhande rwabo nk’aho Alice yibaza ukuntu umucamanza mu rukiko rwa Musanze yashingiye ku kureba uwakiraga amafaranga yavaga muri Amerika yoherejwe na Kanyabutembo akajya asoma ko yakiriwe na Rugamba, agahita yemeza ko ari Rugamba Xavier nyamara ku mpapuro uwakiraga amafaranga ari Rugamba Ferri (Dada). Mu rubanza havugwaga ko haba hari umusirikare mukuru ubyihishe inyuma mu gushaka inzu ariko biza kongera kuvugwa ko hashize igihe apfuye, hanavugwa umugore witwa Bucyana Adolphine uvugwa ko ari we wari waratwaye Rugamba agata Kanyabutembo.
Uyu Bucyana Adolphine uvugwa ngo ni we wari umukoresha wa Rugamba Xaver amara imyaka 14 umuryango we utamuca iryera, bikanavugwa ko uyu ari we unamufasha kwishyura abavoka bamuburanira, ndetse na Rugamba tariki ya 13 Gashyantare 2022 ubwo yahuraga na Alice na bamwe mu bayobozi mu Murenge wa Mbugangari, harimo n’abana be yagiye agaruka kuri iri zina no ku muhungu we Tony ko ari bo bamubwira kugumya guhangana no kuburana ashaka ibintu bitari ibye nubwo we abizi ko koko aburana ibitari bye.
Aha naho hagaragara izina Kanyabutembo ko ari we wahawe ikibanza
Gusubiranamo kwa Rugamba Tony na Se Rugamba Xaver
Mu gushaka uko iki kibazo cyakemuka mu mahoro, bamwe mu bana b’uyu muryango n’abayobozi baherutse kujya kureba Rugamba Xaver n’uyu muhungu witwa Tony babaza impamvu bashobora kwemera kuburana umutungo bazi ko bataruhiye, kuba bazi ko hari abana barimo n’abacyiga bagashaka kwifuza ko bangara byongeye baziko Kanyabutembo Virginie amaze imyaka igera kuri 15 yubaka iyi nzu, uyu witwa Tony ntiyahagaragaye byavuzwe ko yakwepye na gahunda yabahaye ntiyongeye kubitaba. Rugamba yasubije ko uyu witwa Tony, umuhungu wa kabiri wa Kanyabutembo ari we kibazo ubu ngubu kuko ngo aje bakicara ikibazo bakirangiza mu bwiyunge ngo kuko ni we wakoze ibijyanye no gushora imanza no gushaka guhuguza iyi nzu y’umubyeyi we.
Yagize ati “Tony aje tukicara byarangira tukiyunga n’imanza nkazireka, bakantunga, nkajya hanze ariko bakangenera amafaranga antunga ku kwezi.”
Muri uku guterana bahamagaye Tony ngo aze ntiyaza, aha ni naho Rugamba Xaver yemeye ko umutungo aburana uyu munsi na we aziko utari we. Bikunze kuvugwa n’abantu batandukanye bamuzi bavuga ko n’iyo amaze gusinda cyangwa ari kumwe n’abantu akunze kuvuga ko we n’ubundi nta gihe asigaje, icyo agamije ari ukuzasiga umugore n’abana be ku gasi ndetse ko Kanyabutembo Virginie aramutse ageze mu Rwanda bamwica.
Ngoma Alice warezwe na Kanyabutembo, we abona ababurana iby’uyu mutungo no gushaka kuwigarurira bakwiye kubanza kumva ko uyu muryango ugizwe n’abana 6 yabyaye harimo n’abandi bagizwe n’imfubyi yareze, abuzukuru bagera ku 10 kandi bamwe mu bana babyaye ntibarashaka, hari n’ukiri mu mashuri bityo akabona uyu Tony na Se bari kuzana ubwesikoro no gushaka guhemukira nyina wabareze akanabishyurira amashuri kugeza aho bageze.
Ruswa yavuzwe mu guca uru rubanza
Kanyabutembo avuga ko mu iburanisha, uwari umugabo we yavuze ko ikibanza bakiguze ubundi avuga ko bagihawe bombi, ibyo yise gushakisha uburyo yagira uruhare kuri iriya nzu. Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwo rwanzuye ko Kanyabutembo ari we wubatse amazu ari muri icyo kibanza, gusa rumutegeka kwishyura umugabo we Frw miliyoni 7.5 nk’uruhare rwe ku kibanza, dore ko cyahawe agaciro ka Frw miliyoni 15 mu gihe hagaraye ibipapuro ndetse n’abaturage batandukanye bakagaragaza ko ikibanza cyahawe Kanyabutembo ndetse ko batigeze bahabona umugabo kugeza ubwo yubakaga akazu gato yabagamo.
Ni icyemezo yaje kujuririra mu rukiko rukuru Urugereko rwa Musanze, kuko atari yishimiye umwanzuro wo guha uwari umugabo we Frw miliyoni 7.5 yiswe uruhare rwe ku kibanza atazi uburyo cyabonetsemo. Mu rukiko rukuru rwa Musanze habaye agahomamunwa, kuko umucamanza mu gufata icyemezo ku rwego rw’ubujurire yirengagije ibiteganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko n° 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z`imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, aho yafashe icyemezo ku kitaregewe.
Kanyabutembo yagize ti: "Naribajije nti ‘Ese mana iyo umucamanza umwe abaye umugome n’uwa kabiri aba umugome, n’uwa gatatu akaba umugome?’ Ese abavoka bo?"
Asobanura isanganya yahuye na ryo, yavuze ko ajurira yajuririye ikintu kimwe, hanyuma umucamanza agafata icyemezo ku mazu ye atarigeze abijuririra, bikarangira yemeje ko ikibanza n’amazu yubatsemo agomba kubigabana ku buryo bungana n’uwari umugabo we kandi nta ruhare na ruto yigeze agira kuri uwo mutungo. Bamwe mu baturage n’abana ba Kanyabutembo
baganiriye na Bwiza.com bavuze ko umucamanza yimye ijambo abatangabuhamya ndetse banirukanwa mu rukiko hagamijwe guha inzira zo gustinda kuri Xaver. Ibi bakaba ari byo bashingiraho ko harimo akarengane na ruswa kuko nta kindi kibyihishe inyuma.
Icyaje kuyobera aba baturage n’abakurikiraniye hafi iby’uru rubanza bibaje impamvu nyuma y’aho urukiko rwa Musanze ruciye urubanza, Xaver na Tony ndetse n’umuhesha w’inkiko batigeze bategereza ubujurire no gutakambira urukiko byakozwe na Kanyabutembo, bakihutira guhita bashyira inzu ku isoko no kugiciro kiri hasi, dore ko yahawe agaciro ka miliyoni 27 mu gihe ifite agaciro gakabakaba miliyoni 100. Aha kandi bavuga ko mu bigaragara ikigambiriwe ari ukwambura umutungo nyirawo no kuwuteza cyamunara nta deni uyu ufite bikozwe kumaherere.
Ikindi gituma abaturage bakeka ruswa ni aho mu rubanza rwatangiye tariki ya 5 Mutarama 2022 ku Rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ruri mu karere ka Rubavu, aho Kanyabutembo Virginie yaregagamo Umuhesha w’Inkiko (Huissier), Uwayezu Anselme guteza cyamunara inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ntategereze igihe cy’ubujurire no gutakamba kwababo, maze Me Uwayezu avuga ko yari azi ko ubusabe bw’uwo bahanganye bwo guhagarika cyamunara butari kwemerwa mu Rukiko rwa Musanze.
Ibi byatumye Perezida w’inteko y’abacamanza abaza Uwayezu niba yaba yerekwa akamenya ibyo urukiko ruri gutekereza atararuregera cyangwa ngo yandikire Perezida warwo. Ibi byatumye abari aho babonamo ikintu kigaragaza nka ruswa, kuba uwo muhanganye yamenya igisubizo urukiko ruzatanga, uwareze atarakibona.
Ibyifuzo: Basaba urukiko gukora ubushishozi no kumanuka rikaza mu mudugudu
Biziyaremye Theoneste, umufundi wubatse iyi inzu iri muri iki kibanza na n’ubu itaruzura neza, avugana na Bwiza.com yasobanuye uko azi neza iby’iyi nzu ndetse n’uwamuhaye akazi ko kubaka ari Kanyabutembo, kandi akavuga ko umukobwa we witwa Dada Ferri ari we umuhemba akanamugurira ibikoresho iyo bikenewe.
Uyu mufundi asaba urukiko guha umwanya abatangabuhamya no gukora iperereza kugira ngo rumenye neza nyir’umutungo aho kubirukana mu rukiko nk’uko byagenze mu rwa Musanze, aho bavuga ko bimwe umwanya ngo bagaragaze ukuri kubyo bazi.
Undi muturage witwa Uzamukunda Thacienne, avuga ko yaherewe rimwe ikibanza na Kanyabutembo. Ati: "Iki kibanza Virginie baduhereye rimwe, baduha ibibanza twari kumwe…bamuha ikibanza nanjye bampa ikindi.”
Yakomeje agira ati: “Bakimara kuvuga ko arimo kuburana na we (n’umugabo we) njye naravuze nti ‘Ese birashoboka? Umuntu aburana ikibanza atahawe?’ Umuntu aburana ikibanza yahawe. Naho ikibanza uwagihawe ni umugore. Mugiye n’aho ngaho muri ya Minisiteri yaduherezaga ibibanza, amazina ye ni yo mwasangamo umugore…”
Kalisa Nestor, Umuyobozi w’Umudugudu w’Uburanga, na we wavuganye na Bwiza.com, avuga ko yahageze ahasanga Kanyabutembo, kandi aha batujwe akaba yari Nyumbakumi icyo gihe, ndetse yari yari ashinzwe kugenzura niba abajya kubaka bafite icyangombwa cy’uko ikibanza ari icyabo, Kanyabutembo akaba ari we wamuhaye icyo cyemezo mbere yo kubaka.
Umukobwa wa Kanyabutembo witwa Rugamba Dada Ferri asaba Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Ubutabera kubatabara kuko babona Se ashaka kubarya umutungo, mu gihe nyina amaze imyaka 16 akora akazi kagayitse kugira ngo abashe kuzuza iyi nzu no kurera abana uyu musaza yamutanye.
Asaba ko ubuyobozi cyangwa ubutabera bwakwegera abaherewe ubutaka rimwe na nyina bazi uko byagenze bakabaha ubuhamya, ikindi akavuga ko bafite ibyangombwa byerekana nyir’ubutaka wa nyawe, ndetse ko n’uyu Rugamba Xavier yirirwa abwira abantu ko azabasiga ku gasi n’ubwo barimo bayubaka. Ati: ”Ukuri dufite ntabwo kwagaragajwe, turasaba y’uko mukurikira, muze murebe, muze mukore iperereza, turasaba ko mudutabara mudutabara.”
Tariki ya 23 Gashyantare 2022, ni bwo hazaba urubanza rw’ubujurire kuri cyamunara yari yateshejwe agaciro n’urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ruri mu karere ka Rubavu, aho Kanyabutembo yaregagamo Umuhesha w’Inkiko (Huissier), ari we Uwayezu Anselme maze urukiko rutegekga ko iyi cyamunara iteshejwe agaciro kuko itakurikije amategeko. Na none kandi tariki ya 2 Werurwe 2022 nabwo hazaba urubanza mu Rukiko rw’Ubujurire ( Court of Apeal ) Kanyabutembo, asaba gusubirana umutungo avuga wanditswe ku utari nyirawo Rugamba Xaver. Bityo abacamanza bakaba basabwa kugera muri Mbugangari kuko binavugwa ko uyu Tony yaba ari i Kigali gushaka abo yaha ruswa ngo bazabashe kwigarurira uyu mutungo burundu.
Bwiza.com yagerageje kuvugisha Tony Rugamba, kubijyanye nibyo umuyango we umuvugaho nibyo Papa we yatangaje amushinja ko ari we byose wabikoze agahindura impapuro z’ubutaka no gushoza imanza hagamijwe ko umutungo wa mama we bawigarurire, nicyo kuba avugwaho mu gushaka abo yaha ruswa ntitwabasha kumubona. Igihe twazamubona tuzabagezaho icyo abitangazaho cyo kimwe na Adolphine uvugwa kuba inyuma ya Xaver kugeza nubwo yigeze kumwigarurira.
Inkuru zijyanye nayo wasoma
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame
Rubavu: Umucamanza yabajije ’Huissier’ uburana na Kanyabutembo niba yerekwa akamenya iby’urukiko
Rubavu: Arashinja abacamanza kumuriganya inzu yubatse mu kibanza yahawe na Leta, agatabaza Kagame
Tanga igitekerezo