
Ubuyobozi bw’umurengwa wa Kisaro mu karere ka Rulindo buravuga ko Pasiteri Habamungu Jérôme uyobora urusengero rwa Muranzi mu itorero AEBR ari gushakishwa, nyuma yo gukubitira umukecuru mu rusengero, akamukomeretsa mu mutwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwamahoro Telesphore yagize ati: “Pasiteri aracyashakishwa ntabwo araboneka ariko umukiristo we yarakubiswe aranakomeretswa. Icyateye gukubitwa na n’iyi saha ntabwo turakimenya kuko ntabwo twigeze tumubona ngo tumubaze amakuru ahagije cyakora arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo akurikiranywe.”
Inkuru ya Igicumbi News iravuga ko Pasiteri Habamungu yambuye umukecuru witwa Mukamana Liberatha inkoni agenderaga, ayimukubita gatatu mu bitugu no ku gahanga, ubwo bari mu materaniro yabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023.
Uwo mu muryango w’uyu mukecuru yasobanuye ati: “Twagiye gusenga tugeze ku rusengero, turasenga nta kibazo noneho ubwo turangije gutura tugeze mu gihe cyo guhimbaza Imana, ubwo umukecuru wanjye ava mu cyicaro cye ajya kubyinira imbere, Pasiteri yahise ava kuri ritari afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise.”
Yakomeje ati: “Mbese twabonye bibabaje, abakirisito bose bajyamo bajya gukiza, umukecuru ubwo bari bamukubise inkoni ku gahanga amaraso arimo kududubiza, duhita tumujyana kwa muganga. Ubu tumurwarije ku buriri bamupfutse bamuhaye n’ibinini arwariye mu rugo.”
Uyu muvugabutumwa we, mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, yavuze ko hari icyo umuryango w’uyu mukecuru ushaka kugeraho. Icyakoze, ntiyahakanye cyangwa ngo yemere urugomo ashinjwa.
Ubuyobozi bw’akagari ka Kigarama burahamya ko mu rusengero ruyoborwa na Pasiteri Habamungu habereyemo imvururu tariki ya 27 Kanama kandi ko bwagize uruhare mu kuzihosha. Mukamana bwemeza ko yakomeretse ngo yajyanwe kwa muganga, nyuma aza gutaha.
Tanga igitekerezo