Inteko Rusange ya Sena yemeje kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2019, ishyirwaho rya Dr.Nteziryayo Faustin, ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Madamu Mukamulisa Marie-Thérèse, ku mwanya wa Visi Perezida w’uru rukiko.
Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho ry’aba bayobozi Dr Ntezilyayo nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Mukamulisa nka Visi Perezida nyuma yo gusuzuma dosiye zabo, isanga bafite ubumenyi n’uburambe mu kazi.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, Hon.Dushimimana Lambert yabwiye Inteko Rusange ko Komisiyo isanga hakurikijwe imirimo yakoze, Dr.Ntezilyayo Faustin afite ubumenyi n’uburambe mu mirimo buhagije buzamufasha kuzuza inshingano asabirwa gukora nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kimwe na Mukamulisa wasabirwaga kuba Visi Perezida.
Abasenateri bemeje raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzuma ry’izi dosiye ndetse Inteko Rusange inemeza ishyirwaho ry’aba bayobozi kuri iyi myanya mu Rukiko rw’Ikirenga.
Mu itangazo ryavuye mu biro bya Perezida wa Repubulika ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza, Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n’iya 156, Perezida Paul Kagame nibwo yashyizeho aba bayobozi Dr.Ntezilyayo Faustin na Mukamulisa Marie-Thérèse.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika akabanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agomba kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko kandi nta bundi bwenegihugu agomba kuba bafite.
Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika. Abandi bacamanza barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.
Dr Faustin Nteziryayo agizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka umunani aruyobora.
Ubunararibonye bwa Dr.Nteziryayo na Mukamulisa
Dr Nteziryayo yagiye akora akazi gatandukanye muri Guverinoma, akaba afite impamyabumenyi zitandukanye yagiye akura hirya no hino ku Isi. Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko yayikuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi mu mwaka wa 1994.
Dr Nteziryayo afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Université Libre de Bruxelles ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Politiki z’Ubucuruzi Mpuzamahanga yakuye muri Carleton University muri Canada.
Dr Nteziryayo yarabaye Minisitiri w’Ubutabera guhera mu 1996 kugeza mu 1999, nyuma aba Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda; Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA); Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.
Yigishije ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu nk’u Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada,... akaba yaranabaye Umuyobozi Mukuru wa Agaseke Bank Ltd.
Dr Nteziryayo agizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yari Umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba anigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ibirebana n’amategeko.
Madamu Mukamulisa Marie-Thérèse agizwe Visi Perezida w’uru Rukiko rw’Ikirenga yarigeze kurukoramo nk’umucamanza. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Amategeko rusange yakuye muri Kaminuza ya Moncton muri Canada n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo kwirinda Jenoside yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Madamu Mukamulisa yari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, guhera mu 2016 yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu, AfCHPR.
Tanga igitekerezo