Nyuma y’uko imirimo yo kubaka Sitade ya Karongi isubukuwe, akarere kari karateganyije ingengo y’imari ya Miliyoni 250 Frw zabaye nke, biba ngombwa ko kiyambaza inshuti n’abavandimwe.
N’imirimo isubukuwe nyuma y’amezi arindwi ihagaze, ahao hagiye kubanza gutunganywa ikibuga n’ubusitani gusa, imirimo yo kubaka Sitade ikazasubukurwa nyuma.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile mu kiganiro ku murongo wa Terefone yahaye umunyamakuru wa Bwiza.com yavuze ko imirimo yo gutunganya ikibuga izarangirana na Gicurasi 2024.
Ati “Imirimo yo gutunganya ikibuga irarangirana na Gicurasi, nk’uko bikubiye mu masezerano dufitanye na Rwiyemezamirimo, aho akarere kashyizemo ingengo y’imari ya Miliyoni 250 Frw.”
Akomeza avuga ko mu kubaka iyi sitade hajemo kandi uruhare rw’abafatanyabikorwa, hari ibyo abaturage bikoreye, hari kandi uruhare rw’abanyakarongi mu kugura ibikoresho.
Muri Kamena 2023 nibwo mu Murenge wa Rubengera, hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo gutunganya ikibuga cya Mbonwa cyari cyarangiritse no kubaka Stade yagombaga kuba ifite ubushobozi bwo kwakira abaturage ibihumbi bibiri bicaye neza.
Biteganyijwe ko Stade ya Karongi izaba ifite igice gitwikiriye, Parikingi, ibibuga by’imikino itandukanye n’isomero.
Akarere ka Karongi kamaze imyaka irenga 10 nta Sitade gafite, nyuma y’uko gasenye iyo kari gasanganywe ya Gatwaro hakagurirwamo Ibitaro bya Kibuye.
Amafoto: Koffito
Tanga igitekerezo