Abantu babarirwa muri 20 bapfiriye mu masengesho barwanira amavuta yiswe ay’umugisha, abandi bagera mu 10 barakomereka. Ibi byabereye mu giterane cyabaye kuri iki cyumweru mu mujyi wa Moshi uri hafi y’umusozi muremure wa Kilimanjaro.
Ababarirwa mu Magana bari bateraniye muri aya masengesho yari yabereye muri Stade, hanyuma baza gusyonyorana batanguranwa kujya kudaha kuri biriya ibyiswe “Amavuta yera.”
Umuyobozi w’akarere ka Moshi, Kippi Warioba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru ko abantu 16 ari bo bakomeretse, mu gihe abandi 20 bamaze kwitaba Imana.
Yavuze ko uyu muvundo wabayeho ubwo abakristo barwaniraga kujya kudaha ku mavuta yera.
Pasiteri Boniface Mwamposa wari uyoboye kiriya giterane, yari yasezeranyije ubukire no gukira indwara umuntu wese washoboraga kudaha kuri ariya mavuta. Uyu mupasiteri yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Tanzania nk’uko amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri iki gihugu abivuga.
Abayobozi muri Tanzania bavuze ko bafite ubwoba bw’uko umubare w’abapfiriye muri uriya muvundo ushobora kwiyongera, nk’uko Warioba yabitangaje.
Ati” Ibyabaye byabaye nijoro kandi abantu bari benshi. Byumvikane ko hari ubushobozi bwo kuboneka abandi bantu bapfuye. Turacyakurikiranira hafi ibyabaye.”
Abavugabutumwa basezeranya ubutinzi abayoboke babo basigaye beze muri Tanzania, ndetse umubare wabo usa n’uwazamutse cyane mu myaka yashize.
Ibihumbi by’abaturage b’iki gihugu gituwe n’ababarirwa muri miliyoni 55 usanga buzuye insengero ziganjemo iz’itorero rya Pentecotte barangamiye gukorerwa ibitangaza, gusa na bo bakaba batanga umusanzu kuko basabwa gutanga icya 10 cy’imitungo yabo kugira ngo Imana ibumve.
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 02/02/20
biragoye kumenya niba twavuga ko bitabye Imana kuko bashakaga ubutunzi kuruta gushaka Imana, ikindi ba Kibwetere nk’aba bakanirwe urubakwiye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo