
Umugororwa Setiba Joseph ufungiwe ibyaha bya jenoside mu Rwanda yahamije ko Twahirwa Séraphin uburanishwa mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels yabaye inshuti ikomeye ya Général Major Nsabimana Déogratias alias ‘Castar’ wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuva mu 1992 kugeza mu 1994.
Ni ubuhamya yatanze kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 bushimangira ubuhangange Twahirwa yari afite mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, by’umwihariko kuva mu mwaka w’1990 kugeza mu 1994 ubwo Inkotanyi zahagarikaga jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Setiba w’imyaka 73 y’amavuko mu mwaka w’1994 yari ashinzwe imyitwarire y’Interahamwe mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Yahamirije urukiko rwa rubanda ko Twahirwa yari aziyoboye mu yahoze ari Segiteri Karambo (ubu ni mu Gatenga), kandi ko yari Visi Perezida wazo muri Kigali, aho yari yungirije Turatsinze Aboubakar.
Yahamije ko Interahamwe zahawe imbunda kandi ko kugira ngo umuntu ayihabwe byasabaga ko yaba aziranye n’umusirikare mukuru. Perezidante w’urukiko yamubajije niba hari umusirikare wari uziranye na Twahirwa, asubiza ati: “Eeeh! Abasirikare hafi ya bose baturukaga mu Majyaruguru, iwabo wa Séraphin.”
Ni ho yageze atanga urugero rw’ukuntu Twahirwa yabaye inshuti ya Castar wapfiriye mu ndege yari itwaye Habyarimana Juvénal yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994 ubwo yavaga i Arusha muri Tanzania, kandi ngo “barahoranaga”, akanigamba ko ari mubyara w’uyu mukuru w’igihugu.
Setiba yasobanuye ko Interahamwe zarindaga Twahirwa zari zifite imbunda, kandi na we yari atunze iyo mu bwoko bwa Masotera. Yagize ati: “Twese twari tuzifite, nanjye nishyiremo, n’imyenda ya gisirikare twari tuyambaye.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Twahirwa yayoboraga inama z’Interahamwe mu gihe Turatsinze Aboubakar yari yarahungiye muri Tanzania. Ati: “Séraphin ni wa muntu utararyaga amagambo kandi ntiyakundaga umuntu utavuga ibintu bifututse.” Ni igisubizo yahaye Inyangamugayo yari imubajije niba uyu muburanyi yaragiraga ijambo muri izi nama.
Yasobanuye ko Twahirwa na Basabose Pierre bari kuburanira hamwe muri uru rukiko bari inshuti kandi ko bakundaga gusangirira mu kabari k’i Remera. Aremeza ko Twahirwa yategekaga Interahamwe kwica, uwa kabiri akaba umuterankunga wazo kuko ngo yari afite amafaranga nk’umuvunjayi wari ukomeye i Kigali, agakunda kuzisengerera.
Me Karongozi André Martin wunganira abaregera indishyi, ashingiye ku mubano wa Twahirwa na Gén. Maj. Castar wavuzwe n’umutangabuhamya, yahamije ko koko uyu mufungwa yari igihangange kandi ngo umubano wabo wari usanzwe na mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa ku ya 6 Mata.
Ku nkunga Basabose avugwaho gutanga n’umubano we na Twahirwa, Me Karongizi yagize ati: “Uyu munsi noneho twumvise neza ko Basabose yatanze inkunga mu buryo bw’amafaranga. Mwumvise kandi ko Twahirwa na Basabose baziranye neza kandi ko igihe cyose babaga bavugana.”
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yavuze ko Setiba na bagenzi be bamubanjirije mu yandi maburanisha babeshya, bityo ko badakwiye kwizerwa. Ati: “Turi mu rubanza rushingiye ku batangabuhamya batagira ibimenyetso bifatika na kimwe. Nk’uko Matata na Reyntjens babigarutseho, dufite abatangabuhamya babeshya.”
Mu bibazo Setiba yabajijwe harimo niba Twahirwa na Basabose barigeze bitabira ibitero by’Interahamwe nk’icyo kuri ETO Kicukiro. Yasubije ko mu buhangange bari bafite, batari kujyayo, icyakoze agaragaza ko icyo babazwa ari ukuba batarahagaritse ubwicanyi kandi bari bafite ijambo ku Nterahamwe, kandi ngo na we [Setiba] ni cyo afungiwe.
Me Jean Flamme wunganira Basabose yashingiye ku gisubizo cya Setiba, ahamya ko uyu mutangabuhamya nta cyaha yakoze. Ati: “Mwumvise ko uyu mutangabuhamya na we afunzwe ntacyo yakoze, keretse gusa gushinjwa ibikorwa by’abo yakoreshaga atashoboye guhagarika.”
Mu iburanisha ry’uyu munsi humviswe ubuhamya bwa Setiba gusa. Bwatwaye amasaha agera ku 8.
Tanga igitekerezo